AmakuruAmakuru ashushye

Umwuga wo kurinda igihugu cyacu cy’u Rwanda bigomba kumvikana ko ari umwuga usanzwe

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye agenda mu mvura ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera aho yari yagiye kuganiza abanyeshuri bitegura kuba Abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bahiga.

Perezida Kagame yageze i Gako ari kumwe n’Umujyanama we wihariye mu by’umutekano, Gen James Kabarebe; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura cyo kimwe na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira.

Bageze i Gako imvura iri kugwa, bakirwa na Maj Gen Innocent Kabandana uyobora Ishuri rya gisirikare ry’i Gako.

Ifoto ya Perezida Kagame agenda mu mvura yazamuye amarangamutima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga, bamushimira kuba adatinya n’imvura y’amahindu ngo areke gukora imirimo ye mu nyungu z’Abanyarwanda.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yahaye yahaye abitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy’u Rwanda, yabasabye gutangira kuzirikana ko bakwiye guharanira inyungu z’abaturage no kubarinda.

Yagize ati “Umwuga wo kurinda igihugu cyacu cy’u Rwanda bigomba kumvikana ko ari umwuga usanzwe wo kuba mu ngabo zishinzwe kurinda igihugu, mu buryo bwo kukirinda umwanzi cyangwa kumuhashya igihe yagiteye. Akenshi byumvikana ko ari ho bihera n’aho bigarukira.’’

Yavuze ko muri uko kurwana hari ibindi byinshi byiyongeraho bijyanye no guharanira ubusugire bw’igihugu mu cyerekezo cyifuzwa.

Ati “Kurwana nabyo bikubiyemo imyumvire. Igihugu cyawe uragishaka ute? Ushaka ko kimera gute?’’

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rufite umwihariko wo kugira intego nziza kandi zihambaye z’ibyo rushaka kugeraho.

Ati “Mu muco wacu harimo ko dushobora gukora byinshi birenze iby’amikoro dufite.

“Twe turarinda igihugu cyacu, turarinda ubusugire bw’igihugu cyacu, turarinda intego igihugu gishaka kugeraho. Nibigera ku gukoresha intwaro, tugomba kuba twiteguye dufite ubumenyi bw’uko turwana, dufite ibikoresho bituma dushobora guhangana n’umwanzi. Mu byinshi munyuramo muri hano ni ibyo ngibyo.’’

Umukuru w’Igihugu yabibukije ko amahugurwa bahawe yari agamije kubategurira kuzahangana n’ibintu bikomeye.

Yakomeje ati “Ibyo mwiga ni byiza kuko bifasha kubaka umuntu ushingiye ku musingi wo kumva impamvu yo kuba ingabo y’igihugu.’’

Abanyeshuri bitegura kwinjira mu gisirikare na bo bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye no gutanga ibitekerezo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger