AmakuruAmakuru ashushye

Umwe mu nkingi za mwamba z’umutwe w’abarwanyi wa ADF yatawe muri yombi

 

Umwe mu barwanyi b’inkingi za mwamba bagize uruhare rukomeye ku ishingwa ry’umutwe w’abarwanyi wa  ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatawe muri yombi.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko uwo muyobozi mukuru muri ADF yafashwe ku wa Kabiri mu bice Ingabo za Uganda n’iza FARDC zirimbanyirijemo urugamba.

Uwafashwe yitwa Benjamin Kisokeranio, ni we wari ukuriye Ubutasi muri ADF kuva mu 2019 ndetse yari umuntu wa hafi wa Jamil Mukulu, wahoze ari Umuyobozi w’uyu mutwe.

Abayobozi batangaje ko uwatawe muri yombi yari asanganywe pasiporo ya Congo ko ariyo yifashishaga mu ngendo yakoraga umunsi ku wundi.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Ronald Kakurungu, yatangaje ko Kisokeranio yafatiwe hafi y’Umupaka wa DRC n’u Burundi ndetse ubu ari mu maboko y’Ingabo za FARDC.

Kisokeranio yigeze kuba Umuyobozi ushinzwe Ubutasi, imari n’ibikoresho. Umutwe yabereye umuyobozi ni wo ushinjwa ibitero byinshi mu bice bitandukanye bya RDC n’ibiheruka muri Uganda i Kampala.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger