AmakuruUrukundo

Umwe mu basore bagize itsinda rya Sauti Sol yakoze ubukwe (+Amafoto)

Polycarp Otieno, umwe mu basore bagize itsinda ry’abanyamuziki muri Kenya , Sauti Sol yashyize ahagaragara amafoto y’ubukwe bwe yakoze mu ibanga rikomeye.

Polycarp Otieno bakunze kwita Fancy Fingers umucuranzi w’imena muri iri tsinda rimaze kubaka amateka mu muri muzika ya Afurika hari hashije amezi agera kuri atatu akoze ibirori byo gusaba umukunzi we Lady Mandy ukomoka i Bujumbura mu Burundi.

Otieno cyangwa se Fancy Fingers yatunguye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram yerekana amafoto yakoze ubukwe  bwabere ahitwa ahitwa Fairmont Mount Kenya Safari Club muri Nanyuki .

Fancy Fingers  kuri ayo mafoto hari ati “Uw’ubuzima bwose.”  Ubu bukwe bwatashywe n’abantu be bahafi cyane  barimo umuryango we n’abandi bantu bafite amazina akomeye mu gihugu cya Kenya.

Bagenzi be baririmbana mu itsinda rya Sauti Sol ni bamwe mubaririmbiye umugeni na Fancy Fingers mugenzi wabo wari wishimiye urugendo rushya atangiranye na Lisa Mandy.

Lisa Mandy warushinze na Polycarp Otieno bakunze kwita Fancy Fingers, uyu mugore yari asanzwe azwi cyane mu bantu bambika ibyamamare byo muri Kenya.

Umwe mu bagize Sauti Sol yarushinze n’umukobwa ukomoka i Burundi

Fancy Fingers yari amaze amezi atatu asabye uyu mukobwa
Bagenzi be baririmbana muri Sauti Sol bari babutashye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger