ImyidagaduroUbukungu

Umwe mu bakobwa batahiriwe n’irushanwa rya Miss Rwanda yatangiye gukorana n’ikigo gikomeye mu karere

Nyuma yo kudahirwa n’irushanwa rya Miss Rwanda 2018 akisubirira gukomeza amasomo muri Uganda , ubu amahirwe yamusekeye kuko agiye gukorana n’ikigo gikomeye mu karere gikora ibijyanye n’itumanaho.

Uyu ni Uwimbabazi Alliance wamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye bwo kwamamaza  ibikorwa by’ikompanyi y’itumanaho ikorera ahantu hatandukanye mu karere by’umwihariko muri Tanzaniya , iyo akaba ari Safaricom , ikompanyi yo mu gihugu cya Tanzaniya.

Amasezerano yagiranye na Safaricom azamara amezi atatu , ni  ayo gukoresha amafoto ye bamamaza ibikorwa byabo  bazajya babikora bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Mu kiganiro gito yagiranye na Teradignews.rw yemeje aya makuru maze avuga  ko bamaze gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ye na Safaricom yo muri Tanzaniya .

Yagize ati :” Ni byo twarasinyanye ni amasezerano y’amezi atatu bakoresha amafoto yanjye mu kwamamaza ibicuruzwa byabo,  mbega amafoto yanjye ni yo baguze mu gihe cy’amezi atatu bazajya bakoresha amafoto yanjye nanjye namamaze ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga nkoresha mbega ubu amasezerano yamaze gutangira.”

Uku niko bazajya babigenza mu kwamamaza

Uyu Uwimbabazi Alliance yari umwe mu bakobwa batandatu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 , ntabwo yahiriwe n’irushanwa kuko yavuyemo rugikubita ajya gukomeza amasomo ye ndetse anabifatanya nakazi ko kumurika imideli hariya muri iki gihugu cya Uganda. Ubwo yiyamamazaga yari afite uburebure bwa metero 1.70m n’ibiro 60.

Yari mu bakobwa bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger