AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umwe mu bagore bashinjwaga kuroga murumuna wa Perezida Kim Jong Un yarekuwe

Nyuma y’imyaka Itatu abagore babiri bashinjwaga kwivugana ubuzima bwa murumuna wa Perezifa  Kim Jong Un witwa Kim Jong Nam bakoresheje uburozi buhumekwa, umwe muribo yagizwe umwere bikomotse ku mushinjacyaha wari warajyanye ikirego mu rukuko.

Siti Aisyah ukomoka muri Indonesia yarekuwe nyuma yo gutabwa muri yombi ashinjwa kuronga uyu musore afatanyije n’undi mugore wo mu gihugu cya Vietinam witwa Doan Thi Huong,bifashishije uburozi buhumekwa buzwi nka VX agent ubwo yari amusanze ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur.

Aba bagore bombi bahakanaga ibyo baregwa bakavuga ko batamupfunyitse buriya burozi ku mazuru bazi ko aribwo ahubwo ngo bari basezeranyijwe ko ari agakino kazaca kuri Televiziyo ibyo bita ‘TV Prank’.

Buriya bwicanyi buri mu bwavuzwe cyane ku isi muri 2017.

Urekurwa ry’aba bagore ryatewe n’ubusabe bwnumushinjacyaha kuko yakuyeho ibirego byose yari yarabareze bityo umucamanza yemera ubusabe bwe arabarekura.

Aisyah yari buzakatirwe igihano cy’urupfu iyo aza guhamwa n’icyaha.

Yabwiye AFP ko ashimishijwe kandi akanatangazwa n’uko agizwe umwere, ngo ntiyari abyiteze.

Nubwo yarekuwe ariko uwo bareganwaga we aracyakurikiranwa. Umunyamakuru witwa Jonathan Head ukurikirana urubanza rwa bariya bagore avuga ko bigaragara ko umushinjacyaha yabuze ibimenyetso bihama Aisyah.

Mugenzi we bareganwa we aracyakurikiranywe n’amategeko.

Kim Jong Nam yaorozwe taliki ya taliki 13 Gashyantare, 2017 ubwo yari ategereje indege yagombaga kumuvana Kuala Lumpur muri Malaysia agana Macau( iki ni ikirwa kigenga kuri mu Majyepfo y’Inyanja y’Abashinwa hafi ya Hong Kong).

Abagore babiri baraje baramwegera. Amashusho ya camera z’umutekano z’ikibuga cy’indege yerekanye umwe muribo aza amutunguye amushyira ikintu mu maso hanyuma bombi bahita bagenda bihuta, bamusiga aho.

Mu kanya gato uyu mugabo yatangiye guta ubwenge, aza kugwa mu nzira bamujyanye kwa muganga.

Uyu muvandimwe wa Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru yasuzumwe n’abaganga bemeza ko yahitanwe n’uburozi bita Agent VX, bufatwa nka kimwe mu binyabutabire byica kurusha ibindi.

Ku gira aba bagore babashe kuvumburwa hifashishijwe camera zo ku kibuga cy’indege zagaragaje neza uko bamwegereye n’uburyo bamuhaye ubu burozi.

Kim Jong Nam na Kim Jong Un
Doan Thi Huong (ibumoso( na mugenzi we Siti Aisyah (iburyo) bari bakurikiranyweho uruhare mu kwica Kim Jong Nam
Twitter
WhatsApp
FbMessenger