Imyidagaduro

Umwe mu bagize itsinda rya Just Family yakunze Gaby Kamanzi ananirwa kurikocora

Jimmy wo mu itsinda rya Just Family yigeze gukunda umuhanzikazi Gaby Kamanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu musore mu kiganiro aherutse kugirana na City Radio yatangaje ko yigeze gukunda Gaby ariko kubera ko aririmba[Jimmy] indirimbo zidahimbaza Imana akabura uko amwiyegereza ngo amubwire uko amerewe ndetse babe bagirana umubano wihariye wanavamo gukundana bakarushinga.

Gaby Kamanzi kuri ubu ni umwe mu bategarugori bakora umuziki mu Rwanda bakunze kwibazwaho kubera ukuntu afite imyaka myinshi ariko akaba atari yagaragara na rimwe ari kumwe n’umukunzi we cyangwa se ngo hagire zimwe mu nshuti ze za hafi zimena amabanga ye yerekeranye n’urukundo.

Muri Kamena 2017 aherutse kwizihiza isabukuru  y’imyaka 36 y’amavuko ndetse yemeza ko akiri ingaragu, buri gihe iyo abajijwe ku bijyanye n’urukundo cyangwa se igihe yaba yitegura kuba yashaka uwo bazabana akaramata asubiza ko agitegereje umugabo w’umugisha Imana izamwereka mu nzozi ndetse akunze kuvugwa murukundo n’abasore  batandukanye akabitera utwatsi avugako uwe Imana itaramu mwereka.

Muri 2013 yavuzweho gukundana na Patient Bizimana nawe usanzwe mu ruhando rw’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana.

Icyashingirwagaho n’ukuntu ubwo hatangwaga ibihembo by’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana begukanye mu marushanwa ya Groove Awards, ababyitegereje neza banahamya ko Patient Bizimana yishimiye cyane igihembo cya Gaby kurusha ibihembo bye bitatu yegukanye.

Icyo gihe Patient yabyamaganiye kure avuga ko yishimye kubera ko yabonaga Gaby ahembwe kubera gukora cyane kandi akaba yari abikwiye koko.

Jimmy ntago yakunze kumvikana cyane mu nkuru zijyanye n’urukundo ndetse ntabwo higeze hamanyekana abakobwa bakundana cyane ngo bisakuze cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’uko abandi bahanzi bikunda kubagendekera.

Ubusanzwe itsinda rya Just Family ribarizwamo n’uyu Jimmy  wakunze Gaby akananirwa kubimubwira, ryatangiye umuziki rigizwe n’abasore bane[Jimmy, Croija, Kim Kizito na Bahati]. Aba bose baje  gushwana muri 2013 iri tsinda risa nk’irisenyutse Coidja na Kim Kizito barivamo byeruye.

Image associée
Jimmy wigeze gukunda Gaby Kamanzi akaruca akarumira

Muri 2016 nibwo hongeye kumvikana inkuru z’uko iri tsinda ryagarutse mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse riri gukora ibihangano bitandukanye bishya byanatumye ryongera kuvugwa no gusakara mu bakunzi baryo bari bamaze imyaka barasubije amerwe mu isaho.

Mu kugaruka ryazanye amaraso mashya ndetse abari bamaze kurivamo  basimbuzwa umusore umwe rukumbi w’ibigango witwa Chris ngo azibe icyuho cyari kugaragara nyuma ko gutatana kwari kwabayeho mbere y’uko iri tsinda risenyuka.

Kuri ubu Gaby na Patient bari kuzenguruka Uburayi mu ivugabutumwa

https://www.youtube.com/watch?v=A9GuQHpbTWE

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger