Amakuru ashushye

Umwana wa Nizzo wo muri Urban Boys  yitabye Imana

Umwana w’umukobwa witwa Clemence Uwase yavugaga yabyaranye na Nshimiyimana Muhammad[Nizzo] wo muri Urban Boys yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rw’uyu mwana byavugwaga ko ari uwa Nizzo  wari mu kigero cy’imyaka ibiri rwamenyekanye kuri uyu wa gatanu tariki 13 Ukwakira 2017.

Muri 2016 nibwo Uwase w’imyaka 20 ukomoka I Rubavu, yatangaje ko afite umwana w’umuhungu yabyaranye na Nizzo wo muri Urban Boys.

Icyo gihe uyu muhanzi yabiteye utwatsi avuga ko abahanzi bagowe ndetse yemeza ko nta hantu na hamwe yahuriye n’uyu mukobwa wavugaga ko yaryamanye na Nizzo yamusuye muri ghetto, uyu muhanzi yabagamo I Nyamirambo.

Mu minsi yashize  uyu mwana w’umuhungu witirirwaga Nizzo yararwaye bikomeye araremba ndetse ajya kwa muganga, aza  kubura ubwishyu bw’imiti, icyo gihe nyina yaje gufata umwanzuro wo kumujyana mu rugo ari naho yaje kwitaba Imana akirwariye.

Abaturanyi ba Uwase mu kiganiro bagiranye na Umuseke , bagaragaje ko bazi ko umuhungu wateye uyu mukobwa inda ari umuhanzi w’I Kigali ndetse bakaba barakusanyije amafaranga bakamufasha kujya kumushaka[Nizzo] gusa amaso agahera mu kirere ndetse uyu muhanzi ntakozwe ibyo kurera umwana we yavugaga atabyaye.

Umwe muri bo ati “N’uyu munsi nabwo twamuhamagaye ngo tumubwire ko umwana we  yapfuye ariko telephone ayikuraho ubu ntabwo iri gucamo.”

Uwase ubu icyo yifuza nibura ngo ni uko Nizzo Kaboss yamufata mu mugongo.

Nizzo we iby’uyu mwana yabihakanye akibyumva umwaka ushize wa 2016,  iyi nkuru ikimara gusakara mu binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

Icyo gihe  yagize  ati Abahanzi twaragowe, nabonye ko hari benshi barengana gutya, bamwe bifuza kubabaza umuntu nta mpamvu nta n’inyungu babifitemo, gusa Imana ibahe imbabazi nabo sibo nanjye nazitanze”.

Abahanzi batandukanye bakunze kuvugwaho  ibibazo nk’ibi byo gutera inda abafana babo ndetse benshi bakunze kugaruka cyane mu itangazamakuru kubera iki kibazo. Zimwe mu nkuru zateje rwaserera mu myakayashize harimo iya Bruce Melodie nawe washinjwaga gutera inda umukobwa wari umufana we.

Clemence Uwase wavugaga ko yabyaranye na Nizzo akanga kumufasha none umwana akaba yitabye Imana azize uburwayi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger