AmakuruImyidagaduro

Umwana wa Kimenyi Yves na Miss Muyango yaciye agahigo nyuma y’iminsi mike avutse

Kenshi mu Rwanda rimwe na rimwe bamwe mu byamamara bahisha ubuzima bwabo rusange aho usanga bo batanerekana  abana babo  abandi bagahitano kubereka abafana kuva bavutse kugeza akuze agatangira kwifatira imyanzuro.

Ibi ni bintu bikorwa cyane kubera uburenganzira bw’umwana n’ubwababyeyi  buri wese  agira amahitamo ye kubijyanye n’ibyo akorera umwana.

Kuri ubu mu Rwanda ni gake cyane ubona ab’ibyamamare berekana abana  babo cyangwa se abafungura konti ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye , mu Rwanda umwana wa Kimenyi Yves na Miss Muyango Cloudine  yafunguriwe instagram inyuzwaho amafoto atandukanye y’uyu mwana w’umuhungu.

Biratangaje ariko biramenyerewe mu bihugu byateye imbere aho umwana w’icyamamare avuka agahita atangira kwamamaza, akabona amaduka amwambika kuva akivuka kugeza abaye icyamamare nk’uko aba aje n’ubundi mu isi y’ubwamamare asanzemo ababyeyi be.

Utagiye kure cyane muri Tanzaniya nta mwana wa Diamond uwo ariwe wese yabyaranye n’abagore batandukanye udafite ikigo runaka yamamariza, kuva akivuga ibyo bigo biba byaramuteye imboni. Princess Tiffah ni imfura y’umuhanzi Diamond Platnumz, afite imyaka itandatu akurikirwa na miliyoni zirenga ebyiri n’ibihumbi magana atandatu. Yamamariza ibigo birimo Nmb Tanzania, Vodacom Tanzania na Gsm Mall n’ibindi.

Mu Rwanda Uyu mwana w’umuhungu wa Kimenyi Yves bise Kimenyi Miguel Yanis yaciye agahigo ko kuba ari we mwana w’umuntu uzwi muri iki gihugu ubashije kuzamura konti ya instagram mu gihe gito ndetse n’abamureba bamuhozaho ijisho umunsi ku wundi bakiyongera ndetse banashyiraho ubutumwa butandukanye.

Konti ya instagram ya Kimenyi Miguel Yanis ikurikirwa n’abarenga 5,000, Mu bigaragara iyi Instagram yafunguwe ku itariki yatangiye gushyirwaho amafoto ari yo tariki 2 Nzeri 2021.

Hariho ifoto y’uyu mwana Kimenyi Miguel Yanis ndetse handitseho ko tariki 29 Kanama ari umunsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Iyi foto imaze ibyumweru 5 igiye kuri iyi konti ya instagram imaze gukundwa n’abarenga 3,800 n’ubutumwa buyiherekeje burenga 30.

Usibye iyi foto kandi hari n’andi mashusho y’uyu mwana amaze kurebwa n’ibihumbi 21 kuzamura.

Iyo ufunguye konti ya Instagram ya Kimenyi Miguel Yanis imfura ya Miss Muyango, wakirwa n’ubutumwa buri muri ‘Bio’ y’uyu mwana bukubwira buti “urakaza neza kuri konti yanjye ya instagram”, bugakurikirwa n’umutima w’urukundo.

Muri ubwo butumwa kandi hari ubundi bugira buti: “Menya ko papa ariwe cyitegererezo cyanjye”. Hari n’ubundi butumwa bugira buti: “Kimenyi Yves na Uwase Muyango ni ababyeyi banjye”. Ubwo butumwa buherekejwe n’urufunguzo ndetse n’undi mutima w’urukundo.

Ku wa  02 Nzeri 2021  nibwo Miss Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, na Kimeny Yves bibarutse umwana w’umuhungu.

Konti ya Instagram y’umuhungu wa Kimenyi Yves na Miss Muyango Cloudine

Twitter
WhatsApp
FbMessenger