AmakuruImikino

Umuzamu Ndoli Jean Claude yatandukanye na Kiyovu SC yerekeza muri Musanze FC

Umuzamu Ndoli Jean Claude wari umaze igihe akinira Kiyovu Sports, yamaze gusinyira ikipe ya Musanze FC yo mumajyaruguru y’u Rwanda.

Uyu muzamu uri muri bake bagacishijeho bakigaragara muri ruhago nyarwanda, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umutuku n’umweru ibarizwa mu Ruhengeri.

Amakuru y’isinya rya Ndoli muri Musanze, yemejwe na Niyonzima Patrick ushinzwe kwita ku buzima bw’abakinnyi ba Musanze. Ni mu kiganiro ygiranye na Radio Flash.

Yagize ati” “Nibyo nta banga ririmo Ndoli Jean Claude yaraye adusinyiye imyaka ibiri, tumuzi nk’umunyezamu mwiza kandi ufite inararibonye turizera rero ko hari icyo azafasha ikipe yacu muri iyi myaka ibiri tuzamarana.”

Team Manager wa Musanze FC yanemeje ko mu gihe cya vuba baza no gusinyisha Habamahoro Vincent wari Kapiteni wa Kiyovu Sports.

Umuzamu Ndoli Jean Claude yatandukanye na Kiyovu, nyuma yo kunanirwa kumvikana na yo ku bijyanye no kongera amasezerano.

Ndoli Jean Claude wamenyekanye cyane mu kipe ya APR FC no mu kipe y’igihugu Amavubi, yiyongereye ku bandi bakinnyi bamaze gusinyira Musanze FC, barimo  Muhoza Tresor, Mumbele Saiba Claude, Ukwishaka Fabrice na Mwiseneza Danny.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger