AmakuruUtuntu Nutundi

Umuyobozi w’umudugudu yatawe muri yombi azira gutwika urusengero

Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Kitgum yataye muri yombi umukuru w’umudugudu wa Bipong azira gutwika urusenengero rw’idini ry’aba Pentecote ngo kuko ryashishikazaga gatanya.

Robert Oken uyobora Polisi muri kariya gace ka Kitgum, yavuze ko uyu mugabo witwa Milton Ojwany ari we uza imbere mu bakekwaho gusenya no gutwika ruriya rusengero.

Bivugwa ko umuvugabutumwa w’uru rusengero rwatwitswe yashishigarizaga abayoboke be b’abagore gutandukana n’abagabo babo ngo kuko batari intungane zitorewe n’Imana. Abayoboke b’uru rusengero na bo bashinjwa kurara basakuza aho kwigisha ijambo ry’Imana. Ikindi kandi ngo bamburaga abantu utwabo bitwaje Imana.

Hari n’abandi bagenzi b’uyu bagiye bashinjwa kwiba abayoboke babo binyuze mu kubagurisha ibicuruzwa birimo umuceri, amazi y’umugisha, ndetse n’imikufi. Ni mu gihe abandi bo bagiye bategeka ko abayoboke batura Imana amafaranga kugira ngo yumve amasengesho yabo.

Oken avuga ko uriya muyobozi w’umudugudu agomba guhanirwa icyaha cyo gutwika umutungo rusange ku bushake ndetse n’icyo kuwangiza ku bushake.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger