AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda yavuze ko atazi Bruce Melodie avuga no kuri Clarisse Karasira

Ingabire Marie Immaculée ni umwe mu bagore bazwi mu Rwanda kubera uruhare agira mu kurwanya ruswa n’akarengane, akaba ari n’umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International-Rwanda)

Ingabire afite imyaka 58 y’amavuko, yakuriye mu buhungiro aho yabaye muri Kongo n’u Burundi akaza mu Rwanda ahungutse mu 1994, aho yari yaratandukanye n’umugabo bari bamaze imyaka 10 babana ndetse ntagire n’ubushake bwo gushaka undi mugabo.

N’ubwo yashatse umugabo, nyamara ngo mu buzima bwe ntiyakunze guta umwanya cyane mu basore n’abagabo kuko yari afite abana akeneye kurera, dore ko avuga ko arera abana batandatu harimo abo yabyaye n’abo arera atarababyaye.

Ingabire ni umwe mu bagore baganira neza cyane ndetse agakunda no gutebya mu biganiro bitandukanye atanga. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’abanyamakuru babiri Phil Peter na Irene Murindahabi yavuze ko iyo abanyamakuru bavuze ngo bariya bantu ni ibyamamare we nta n’umwe azimo bimutera kwibaza uburyo uwo muntu yamamayemo.

Muri icyo kiganiro abanyamakuru bamubajije niba koko nta muhanzi n’umwe azi mu Rwanda avuga ko nta n’umwe azimo, mu gusubiza avuga ko yasubiye inyuma mu majyambere.

Umunyamakuru yamubajije niba koko n’uwo bakunda kwita Munyakazi atamuzi ndetse anakomeza kumubaza niba atazi uwaririmbye indirimo ‘Saa moya’ yakunzwe n’abatari bake, maze asubiza agira ati: “Erega buriya njyewe abahanzi nzi ni bake, ni abo nkunda indirimbo zabo kandi abo nkunda indirimbo zabo ntabwo ari benshi”.

“Nkunda za zindi muvuga ko zidatwika kubera ko njyewe sinshaka gushya, nkunda za zindi zirimo ubutumwa ndibwumve nkabukuramo niba unshyiriye hariya indirimbo ya Rugamba, unshyiriye hariya indirimbo ya Byumvuhore, n’unshirira hariya indirimbo ya Kayirebwa n’abandi”.

Umunyamakuru Phil Peter yahise amubaza ko na Clarisse Karasira azi kuririmba, nuko Marie Immaculee atazuyaje ahita amusubiza ko Clarisse Karasira abizi ariko ngo ‘mu busesenguzi ni umuswa’.

Ingabire Marie Immaculee wageze ku ndirimbo ‘Saa moya’ n’uburyo yamugezeho, yavuze ko yayumvishe rimwe ari umuntu uyimwoherereje ariko akumva ni amanjwe gusa ntiyamutesha umwanya. Ingabire akunda guhanura abakiri bato kumenya gucunga ubuzima bwabo cyane abakobwa bakamenya kwikingira mu gihe bagezemo kuko ubuzima ari ubwabo, bakamenya kwambara bikwiriye, yaba amaguru n’amabere kuko haberwa uwambaye neza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger