AmakuruImyidagaduro

Umuyobozi wa The Mane yasigiwe ihurizo rikomeye na Sheebah Karungi yishyuye ntaze mu gitaramo

Umuyobozi wa The Mane wamamaye ku izina rya Bad Rama wateguye igitaramo cya Kigali Summer Fest yasigiwe ihurizo n’umuhanzikazi w’Umugande Sheebah Karungi yishyuye amafaranga bikarangira atitabiriye iki gitaramo.

Bad Rama ubusanzwe witwa Mupende Ramazan yavuze ko Sheebah Karungi yasubitse ku munota wanyuma ibyo kuririmba muri icyo gitaramo, mu gihe yari yaramwishyuye amafaranga yibanze.

Uyu mugabo yahisemo kugisha inama, kugira ngo byibuze abone ibitekerezo by’uko icyo kibazo cye na Sheebah cyakemuka.

Sheebah Karungi yari umwe mu bahanzi batandukanye bari bitezweho gususurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye bagombaga kwitabira iki gitaramo cya Kigali Summer Fest ariko ntiyahaboneka.

Mu nkuru zitandukanye zagiye zikomoza kuri iki gitaramo, zemezaga ko Sheebah agomba kuzacyitabira nubwo we yabihinduye ku munota wa nyuma kibura umunsi umwe gusa ngo kibe.

Ni igitaramo cyabaye taliki 27 Nyakanga 2019, mu mahema ya Camp Kigali.

Byamenyekanye ko atacyitabiriyye icyo gitaramo ubwo uyu muhanzikazi yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko atakije mu Rwanda ariko ashima abateguye igitaramo.

Nta mpamvu uyu muhanzi yatanze yatumye atitabira Kigali Summer Fest nubwo yaje gusimbuzwa undi muhanzi ukunzwe muri Tanzania witwa Rich Mavoko.

Umuyobozi wa The Mane, Mupende Ramazan uzwi nka Bad Rama yavuze ko bari baramaze kwishyura Sheebah amafaranga ya mbere (avanse).

Ati “ Sheebah twari twaramuhaye amafaranga ya mbere andi yo twumvikana ko azayafatira i Kigali gusa ku mpamvu ze byarangiye ataje kandi ntabwo aradusubiza amafaranga uretse ko natwe tutarayamwishyuza.”

Akomeza avuga ko kuba Sheebah ataraje na we atari amakosa ye, mu izina rya The Mane ngo ntakibazo bafitanye ariko ku by’amafaranga aracyagisha inama icyo gukora.

Ubusanzwe Sheebah Karungi ni umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Uganda, aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa nka “Nkwatako, Belanange, weekend nizindi.

Ni umuhanzi wakunze kwitabira ibtaramo bitandukanye byagiye bitegurwa I Kigali,gusa muri icyo cya Kigali Summer Fest cyo ntiyabashije kukiririmbamo ku mpamvu atarashyira ahagaragara.

Sheebah Karungi yarishyuwe ntiyitabira igitaramo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger