AmakuruAmakuru ashushye

Umuyobozi wa ISIS yishwe bigoranye mu gitero cyamaze amasaha 2 cyatsa umuriro

Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu, Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi, yishwe n’igitero cy’ingabo kabuhariwe za Leta Zunze Ubumwe za America muri Syria.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi ari mu bantu 13 biciwe mu gitero kabuhariwe cya gisirikare cyamaze amasaha abiri.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yatangaje iby’uru rupfu rwa Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, aragira, ati: “Mu ijoro ryakeye, ku itegeko ryanjye, abasirikare b’Amerika batunganyije neza mu burengerazuba bw’amajyarugu ya Siriya igikorwa cyo kurwanya iterabwoba.

Mu mirwano, twahitanye Abu Ibrahim Al-Hashimi Al -Qurayshi, umuyobozi wa ISIS. Abanyamerika bose batashye amahoro.”

Yakomeje ati“Tubikesheje ubumenyi n’ubutwari by’ingabo zacu, twivuganye Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi.”

Yavuze ko igitero kabuhariwe cyo kwivugana uyu muyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba, cyagenze neza kikaba cyakozwe mu rwego rwo kurwanya Iterabwoba no kurinda Abanyamerica ndetse n’abafatanyabikorwa b’iki Gihugu.

Abu Ibrahim al-Hashimi al-Qurayshi yari umuyobozi wa kabiri wa IS nyuma y’iyicwa rya Abu Bakr al-Baghdadi washinze uyu mutwe wishwe muri 2019.

Uyu mutwe w’Iterabwoba wiyise Leta ya Kisilamu, wari uri kugerageza kwikusanya wubura ibitero muri kariya karere birimo n’icyari kigambiriye Gereza mu kwezi gushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger