AmakuruAmakuru ashushye

Umuyobozi mukuru wa polisi ya Centrafrique yagiriye uruzinduko mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Centrafrique Benvenue Zokoue yageze mu Rwanda aho yakiriwe na mugenzi uyobora polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza.

Bombi bagiranye ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Biteganyijwe ko basinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’inzego zombi.

Bienvenu Zokoue agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’iminsi mike mugenzi we uyobora Gendarmerie, Landry Ulrich Depot nawe arusuye.

U Rwanda na Centrafrique bisanzwe bifitanye ubufatanyemu by’umutekano.

Ni mu gihe kandi kuva mu 2014, u Rwanda rwatangiye kohereza Abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique. Ubu rufiteyo Abapolisi barenga 400.

Bagabanyije mu matsinda atatu, abiri ( RWAFPU 1, RWAPSU 2) akorera mu Mujyi wa Bangui, Abapolisi bihariye ( Individual Police officers) bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu n’itsinda rya gatatu (RWAFPU2) rikorera mu gace ka Kaga-Bandoro mu Ntara ya Nana – Grebezi mu bilometero 400 uvuye mu murwa Mukuru wa Bangui.

Mu nshingano bafite harimo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu, abacamanza n’inyubako za Guverinoma.

IGP Dan Munyuza yakira mugenzi we wa Centrafrique, Bienvenu Zokoue
Twitter
WhatsApp
FbMessenger