AmakuruImyidagaduro

Umuvugabutumwa yahanuriye Wema Sepetu

Umuyobozi w’itorero rya Pantecoste, Nabii Bendera riherereye Kimara mu mujyi wa Dar es Salaam, yavuze ko icyo Wema asabwa ari ukumva ijwi ry’Imana kuko inkuru ye ntaho itandukaniye n’iya Hana wo muri Bibiliya.

Yagize ati“Wema nta tandukaniro afitanye na Hana wo muri Bibiliya washatse umwana igihe kirekire ariko akamubura kugeza ahuye n’ijambo ry’umukozi w’Imana akabona umwana.”

“Nusoma igitabo cya 1Samweli 1:10-20 uzamva agahinda uwo mugore yari afite kubera kubura urubyaro ariko nyuma yo gusenga asaba Imana igihe kirekire yaje kumuha umwana.”

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye mu gihugu cya Tanzania wanabaye Nyampinga w’iki gihugu muri 2006 yahanuriwe ko umwaka utaha azabyara mu gihe yari aherutse kuvuga ko yabuze urubyaro bitewe n’inda 2 yakuyemo.

Mu minsi ishize, Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari inyuma y’uko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukinnyi wa filime muri iki gihugu akaza kwitaba Imana ari we Kanumba.

Yakomeje agira ati“Imana ya Hana ni yo ya Wema, icyo asabwa gukora Wema ni ukwicuza imbere y’Imana akemera ikosa rye maze icyo cyiswe umuvumo uzakurwaho na we abyibagirwe, umwaka utaha nziko azabona umwana.”

Uyu muvugabutumwa yavuze kandi ko gushaka umwana bidashirira mu magambo gusa ahubwo bijyana n’ibikorwa bityo ko Wema agomba gusenga cyane ndetse akajya abonana n’umugabo we(kuryamana) kuko ari bwo azatwita.

Nabii Bendera utazi niba Wema afite umugabo cyangwa ntawe afite yamusabye ko yaza mu rusengero bagafatanye gusenga kuko yizeye ko nta kinanira Imana umwaka utaha uzabona urubyaro.

Umuvuga butumwa yahanuriye urubyaro Wema Sepetu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger