Imikino

Byamenyekanye ko ibyo Moussa Camara yatangaje byari ikinyoma

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey yateye utwatsi Moussa Camara wahoze muri Rayon sports wemeje ko yifujwe n’umutoza w’ Amavubi.

Uyu mudage yemeje ko n’uwabivuze atamuzi.

Mu minsi yashize nibwo hacicikanye inkuru yavugaga umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi yifuze umukinnyi wahoze  akinira muri shampiyona dusoje akanayitsindira ibitego byanatumye asoza ayoboye abandi bataka mu kwinjiza ibitego mu rucundura.

Uyu mukinnyi nyuma yo kuva mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru Football.com ko yifujwe n’umutoza w’ikipe  y’igihugu amavubi ngo amufashe kubona ibyangombwa byari gutuma aba umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Muriki kiganiro uyu mukinnyi yagize “Umutoza w’ikipe y’igihugu yanyifuje mu ikipe y’u Rwanda (Amavubi). Ubwo nakinaga muri Rayon sports y’i Kigali, (uwo mutoza) yakekaga ko ndi umunyarwanda.

Nyuma yaje kumenya ko ndi umunya-Mali ariko asaba ko nahindurirwa nkahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, byashoboraga kumfasha kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Gusa sinabyemeye.”

Nyuma y’imyitozo yabaye uyu munsi tariki 21 nyakanga 2017 ikipe y’igihugu yakoraga yitegura gukina na Tanzamiya ,uyu mutoza yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru maze baza kumubaza ibyo kwifuza uyu mukinnyi mw’ikipe y’igihugu amavubi abasubiza ko uretse ko kumwifuza nta n’uwo azi.

Antoine Hey ,umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi

Yagize ati “uwo mukinnyi ntawe nzi rwose ndetse ndumva ibyo tutabitindaho.”

Moussa Camara nyuma yo gukina umwaka umwe gusa muri Rayon sports akayitsindira ibitego 10 birimo bibiri yatsinze Mukura VS mu mukino wayijeje igikombe cya shampiyona, yasinyiye ikipe nshya ‘Ismaily Sporting Club’ bita Ismailia aguzwe ibihumbi 80 $.

Résultat de recherche d'images pour "moussa camara mu mavubi"
Moussa Camara wahimbye ikinyoma cyo kuba yarifujwe n’umutoza ngo akinire Amavubi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger