Imikino

Umutoza w’abatarengeje imyaka 20 yahamagaye 30 b’amavubi bagomba kwitegura Kenya

Umutoza w’ikipe y’igihugu mu bari munsi y’imyaka 20 Mashami Vincent, yasohoye urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutangira imyitozo ngo bazatoranywemo 18 bazahatana na Kenya mu ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.

U Rwanda na Kenya bazacakirana ku wa 01 Mata 2018 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’igikombe cya Afurika, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 21 Mata kuri Stade national Amahoro.

Iyi kipe icumbitse muri Hill Top Hotel I Remera izatangira imyitozo ku munsi w’ejo kugeza ku wa 30 z’uku kwezi, bikaba byitezwe ko imyitozo izajya ikorwa kabiri ku munsi.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, Mashami Vincent utoza iyi kipe yavuze ko hahamagawe abakinnyi 30 mu rwego rwo kubaha imyitozo myinshi kuburyo mu gihe cy’iminsi icumi hazaba habonetse ikipe ikomeye yazafasha u Rwanda kubona umusaruro mwiza bityo rukanagera mu kiciro gikurikiyeho.

Abakinnyi bahamagawe biganjemo abo mu kiciro cya kabiri, biganjemo ab’Intare na Unity ya KNC, ndetse na bamwe mu bakina mu kiciro cya mbere biganjemo aba APR FC nka Prince Buregeya, Songayisibo Shaffy na Lague Byiringiro.

Buregeya Prince Ardo umaze iminsi yitwara neza muri APR FC ari mu kipe yahamagawe.

Muri rusange abakinnyi bahamagawe ni aba bakurikira:

Abazamu: Cyuzuzo Gael (Unity Fc), Ntwali Fiacre (Intare Fc) and
Iratugenera Edouard (Mukura VS)

Ba myugariro: Songayisibo Shaffy (APR Fc), Buregeya Prince (APR Fc), Ndayishimiye Thierry (Marines Fc), Ishimwe Christian (Marines Fc), Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Habineza Olivier (Rayon Sports Fc), Ndabarasa Tresor (Unity Fc), Nkubana Marc (Unity Fc), Nshimiyimana Govin (Intare Fc), Hakizimana Felicien (Intare Fc) na Niyigena Clement (Intare Fc),

Abakina hagati: Nyilinkindi Saleh (APR Fc), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera Fc), Tumusime Alitijan (Rayon Sports Fc), Muhozi Fred (AS Kigali), Ishimwe Saleh (Unity Fc), Byukusenge Jacob (Intare Fc), Nyandwi Charles (Intare Fc), Uwimana Emmanuel (Intare Fc) na Nduwayezu Jean Paul (Musanze Fc)

Abataha izamu: Byilingiro Lague (APR Fc), Mugisha Patrick (Marines Fc), Sindambiwe Protais (Intare Fc), Nshimyumuremyi Gilbert (Intare Fc), Tumusime Aloysias (Intare Fc) na Ndayisenga Emmanuel Fleury (Mukura

Mashami azaba afatanya na Yves Rwasamanzi utoza Fc Marines, mu gihe umutoza w’abazamu agomba kuba Mugabo Alexis usanzwe ari umutoza w’abazamu ba Mukura VS.

Mashami Vincent agomba kungirizwa na Yves Rwasamanzi.

Biteganyijwe ko uzarokoka hagati y’u Rwanda na Kenya agomba gucakirana mu kiciro gikurikiraho na Zambia ifite igikombe cy’irushanwa riheruka, nyuma yo gutsinda Senegal ibitego 2-0 mu irushanwa ryari ryabereye muri Zambia.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger