AmakuruImikino

Umutoza wa RS Bercane yatangaje abakinnyi babiri ba APR FC yatinye cyane ku mukino uheruka

Umutoza mukuru w’ikipe ya RS Berkane, Florent Ibenge yahishuye ko ikipe ya APR FC ari ikipe ikomeye bagomba kwitondera kugira ngo bazabashe kuyisezerera, anaboneraho kugaragaza abakinnyi bamuteye ubwoba cyane ubushize.

Tariki 28 Ugushyingo 2021, nibwo hakinwe umukino ubanza wa kamarampaka uzatanga ikipe izagera mu matsinda ya TOTAL CAF Confederations Cup, aho ikipe ya RS Berkane yaguye miswi na APR FC 0-0.
Mu kiganiro Florent Ibenge yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Morocco yatangaje ko abakinnyi bose ba APR FC ari abahanga gusa ko babiri bagaragaje urwego rw’imikinire rushimishije.

Ati “Umukino ubanza waradukomereye ikipe ya APR FC yari ifite abakinnyi bamenyeranye cyane, gusa twagerageje kwitwara neza twirinda kwinjizwa igitego, ibisigaye tuzabikorera ku kibuga cyacu, abakinnyi babiri batugoye harimo uwari wambaye nomero 10 (Manishimwe Djabel) n’uwari wambaye nomero 27 (Ruboneka Jean Bosco).

Ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza nta gihindutse hazakinwa umukino wo kwishyura hagati ya APR FC na RS Berkane, amakipe yombi yakaniye kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup 2021-2022.

Indi nkuru bisa

Umuyobozi wa APR FC Lt.Gen Muganga Mubarakh yagize icyo avuga ku mukino uzayihuza na RS Berkane

Twitter
WhatsApp
FbMessenger