Amakuru ashushyeImikino

Umutoza wa Rayon Sports afungiwe muri Afruka y’Epfo, icyo azira cyamenyekanye

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports  Ivan Minnaert afungiye muri Afurika y’Epfo akekwaho ubujura ni nyuma y’uko yari yagiye muri iki gihugu asabye ubuyobozi bwa Rayon Sports uruhushya avuga ko ahafite urubanza.

Umubirigi Ivan Minnaert umaze iminsi mike ahawe inshingano zo gusimbura Olivier Karekezi ku kazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports afungiwe muri Afurika y’Epfo ashinjwa umujura nyuma y’uko ikipe ya Black Leopards yahoze atoza yamuteze umutego ikamutumaho muri Afurika y’Epfo kugirango bamwishyure Amafaranga Minnaert yavugaga ko iy’ikipe imufitiye bikarangira ahubwo atawe muri yombi.

Ni muri urwo rwego Ivan Minnaert yasabye uruhushya muri rayon Sports akerekeza muri Afurika y’Epfo, yari yagiyeyo mu rubanza yari yarezemo ikipe ya Black Leopards kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko igihe yari akiyitoza akaba yarayiregaga amafaranga bagomba kumwishyura. Ivan Minnaert yatandukanye n’iyi kipe ku ya 19 Ukuboza 2017.

Amakuru dukesha urubuga rwa Twitter rw’ikinyamamkuru  Lim Sports Zone ivuga ko Ivan Minnaert yari muri iki gihugu ku wa Kabiri  Tariki ya 10 Mata 2018  aho yari yitabye urukiko kuko yari yareze iy’ikipe ko yamwirukanye idakurikije amategeko agezeyo ahubwo aba ari we bashyira mu gihome.

Nanone kandi amakuru dukesha ikinyamakuru  soccerladuma avuga ko nyuma yo gufatwa, Ivan Minnaert yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Polokwane aho biteganyiwe ko azagezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru.

Paul Muvunyi, umuyobozi wa Rayon Sports yemeje ko bari bahaye umutoza wabo uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo , yari yabasabye uruhushya avuga ko agiye gukemura ibibazo afitanye n’ikipe ya  Black Leopards yahoze atoza ariko yagerayo agafungwa.

Nubwo byari biteganyijwe ko Ivan Minnaert yari kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mata, Amakuru dukesha Paul Muvunyi avuga ko Ivan Minnaert yababwiye ko ibibazo byose biza kurara bikemutse akagaruka ku kazi muri rayon Sports.

Iy’ikipe ya Black Leopards yafungijije Ivan Minnaert ibarizwa muri Afurika y’Epfo mu gace ka Venda, Iy’ikipe ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya hariya muri Afurika y’Epfo, kugeza ubu itozwa na Zeca Marques, yashinzwe mu 1983 .
Twitter
WhatsApp
FbMessenger