AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umutoza wa Manchester United yabwiye Cristiano Ronaldo ijambo ribi

Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer,yatangaje ko atiteguye gukinisha rutahizanu ukomeye ku Isi Cristiano Ronaldo imikino yose muri uyu mwaka w’imikino nubwo we aba aribyo yifuza ngo atsinde ibitego byinshi akore uduhigo.

Solskjaer yavuze ko ashaka kuzajya aruhura Ronaldo imikino imwe n’imwe kugira ngo abashe kumukuramo umusaruro ufatika cyane ko afite imyaka 36.

Ronaldo aheruka gukina umukino we wa mbere muri Manchester United nyuma yo kuyigarukamo,ubwo kuwa Gatandatu yanyagiraga ibitego 4-1 Newcastle birimo 2 yatsinze.

Solskjaer yagize ati “Cristiano yiyitaho cyane ndabizi araruhuka vuba.Yakoze imyiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino.Ni byiza ko tuzamura buri mukinnyi wese akabasha kumufasha gukina iminota 90.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko atazakinisha Cristiano Ronaldo.Ati “Biragoye kumubanza hanze.Afite imyaka 36 mu gihe Mason afite 19 kandi bose ni kimwe.

Ngomba kugena neza iminota nzamuha kandi nkagena neza iyo mpa uw’imyaka 36.Nibyo dufite umukino kuwa kabiri,tuzareba ibyo tuzakora.”

Ronaldo n’abafana barifuza ko yagaragara mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri ubwo United izaba yasuye RSC Young Boys yo mu Busuwisi muri Champions League

Twitter
WhatsApp
FbMessenger