AmakuruImikino

Umutoza wa Gor Mahia yasabiye Jacques Tuyisenge gushyirwa mu ntwari z’ikipe

Dylan Kerr, umwongereza utoza Gor Mahia FC yemeza ko Jacques Tuyisenge rutahizamu w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ‘Amavubi’ akwiye gushyirwa ku rutonde rw’intwari z’iyi kipe.

Ibi uyu mutoza yabivugiye mu muhango wo kwishimira igikombe cya Champiyona ‘SportPesa Premier League 2018’’ baherutse gutwara , uyu mwongereza utoza iyi kipe muri uyu muhango yashimye ikipe yose muri rusange ageze kuri Jacques amusabira gushyirwa mu ntwari z’ikipe kuko atigeze ayitererana.

Uyu mutoza yashimiye Jacques Tuyisenge kuko atageze ajya kure ya ekipe kandi nawe yarifuzwaga n’andi makipe akomeye yamuhaga amafaranga menshi kurusha ayo ahembwa ubu ariko akanga akagumana na ekipe ye.

Abakinnyi uyu mutoza yagarutseho avuga ko bamutengushye bakagenda bava muri Gor Mahia nyamara iri mu marushanwa akomeye yari ibakeneyemo cyane  barimo Meddie Kagere wagiye muri Simba SC yo muri Tanzania na Godfrey Walusimbi wasinyiye Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’epfo.

Iyi shampiyona irangiye Jacques Tuyisenge ari kumwanya wa gatatu mubatsinze ibitego byinshi n’ibitego 13 akaba ari mawe uyoboye barutahizamu b’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya.

Abakinnyi ba Gor Mahia barimo Jacques na Mackenzie wambaye nimero 3 bateruye igikombe.
Jacques Tuyisenge n’abagenzi be bishimira igikombe cya Shampiyona batwaye uyu mwaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger