AmakuruImikino

Umutoza mushya wa Manchester United yavuze abakinnyi bane akeneye cyane munkubaka ikipe

Umutoza Erik Ten Hag uherutse gusinyira gutoza Manchester United, yemeje ko akeneye byihutirwa abakinnyi bane mu isoko ryo muri iyi mpeshyi mu rwego rwo kubaka iyi kipe yitwaye nabi muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi bane bazashyirwa imbere muri iyi mpeshyi barimo babiri bakina hagati, rutahizamu utyaye na myugariro wo hagati ufatanya na Varane.

United yiteguye kurekura umubare munini w’abakinnyi muri iyi mpeshyi, barimo abo izagurisha kubera kudatanga umusaruro n’abarangije amasezerano.

Umutoza wungirije w’igihe kirekire wa Ten Hag, Mitchell van der Gaag hamwe na Steve McLaren wahoze ari umutoza w’Ubwongereza bari mu nama yo kwiga uko bazagura abakinnyi bashya nabo bakeneye bari ku isoko.

Bivugwa ko iyi yabaye ku wa kane nyuma y’uko Ajax itwaye shampiyona y’Ubuholandi ya gatatu yikurikiranya.

Umukinnyi wa mbere United iri gukurikirana cyane n’Umuholandi Frenkie de Jong ukinira Barcelona.

Uyu musore akundwa cyane na Ten Hag ndetse ngo arifuza kumugira uwa mbere asinyishije akimara kugera muri United.

Amashitani atukura ashobora kwishyura kuri uyu mukinnyi miliyoni 70 z’amapawundi.

Nubwo de Jong abanza mu kibuga muri Barcelona,ikibazo cy’amafaranga ifite gishobora gutuma iteza utwo ifite cyane ko kuri uwo mwanya we ihafite Pedri na Gavi,bituma nihabwa amafaranga meza irekura uyu muholandi.

Kubera ko Ten Hag yerekeje muri United,birashoboka cyane ko De Jong yifuza kumusanga cyane ko yamenyekanye cyane azamuwe na Ten Hag muri Ajax.

Ten Hag yamenyesheje kandi abashakira United abakinnyi ko bakurikirana abakinnyi basoje amasezerano muri iyi mpeshyi barimo Ousmane Dembele na Paulo Dybala.

Ku bijyanye n’ubusatirizi, United ishobora kugura umukinnyi wa Ajax, Antony, ushobora kuba umukinnyi wa gatatu wa Ajax watojwe na Ten Hag ushobora kwerekeza muri United hamwe na De Jong.

Umutoza Ten Hag ntashaka gukorana na Anthony Martial, Eric Bailly na Marcus Rashford bashobora kuzahita bagurishwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger