Umutoza Masudi Djuma yatangiye kujya mu mazi abira
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye gusaba ko umutoza wayo Masudi Djuma yakwirukanwa, nyuma yo gushidikanya ku bushobozi bwe bwo gutoza iriya kipe.
Ni nyuma y’uko Rayon Sports inganyije na Espoir FC ibitego 2-2, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona yashoboraga gutsindwa gusa ikarokorwa n’umunyezamu Abouba Bashunga wakuyemo penaliti yo mu minota ya nyuma y’umukino.
Rayon Sports yaguye miswi na Espoir mu gihe ku munsi wa gatanu wa shampiyona yari yatsinze Etoile de l’Est igitego 1-0 bigoranye, mu gihe ku munsi wa kane bwo yari yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1.
Mu mikino itandatu iyi kipe imaze iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 11, ikaba irushwa atatu na AS Kigali ya mbere.
Rayon Sports kandi irarusha amanota abiri yonyine mukeba wayo APR FC, mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igifite imikino itatu y’ibirarane.
Ibi ni byo bamwe mu bafana ba Rayon Sports baheraho bashidikanya ku bushobozi bwa Masudi, bagasaba ko bibaye byiza yakwigendera.
Uwitwa Hategekimana Gratien kuri Twitter yagize ati: “Mpora mbivuga masoud nigatumwa, arabetinga. Ni gute amakipe yose twahuye adutsinda ibitego 2 buri gihe? Uretse ko harimo no gusuzugura n’umuryango wa Rayon, ikipe ayikinisha uko yishakiye ikindi umwiryane mubakinyi ni wose. Komite niba mutirukanye Masudi namwe muraba mufatanyij kurimbura ikipe.”
Mpora mbivuga masoud nigatumwa arabetinga nigute amakipe yose twahuye adutsinda 2goals burigihe? Uretseko harimo nogusuzugura numuryango wa rayon ikipe ayikinisha uko yishakiye ikindi umwiryan mubakinyi niwose comite niba mutirukanye masoud namwe muraba mufatanyij kurimbura ekipe
— Hategekimana Gratien (@HategekimanaG11) December 1, 2021
Uwiyita Wane we yagize ati: “Masudi out kbsa nta kigenda! Umuntu uhindagura ikipe ni na cyo kiri gutuma abakinnyi bacu bavunika cyane.”
Masudi out kbsa ntakigenda umuntu uhindagura ikipe ninacyo cyiri gutuma abakinnyi bacu bavunika cyane
— wane (@ibintuniwane) December 1, 2021
Cyambaragwe na we yunzemo ati: “Masudi agomba kwegura, ntari ku rwego rwa Rayon.”
Masud agomba kwegura ntari kurwego rwa reyon
— Cyambarangwe (@Cyambarangwe1) December 1, 2021
Masud nagende pe ntakimurimo
— [email protected] (@Kayisiremauric1) December 1, 2021
Turambiwe gutsindwa kwa masudi juma
— Ntabanganyimana (@Ntabang67885853) December 1, 2021
masudi juma niyihute ajye gutoza nyanza fc
— Blue ShaQ (@Samadamsdirect) December 1, 2021
Plz #rayonsport administration remove #masudiquickly kuko ikipe ariko kiyijyana ahabii pe niba mutabikoze muzabikora ikipe ntagaruriro ifite, kdi ubu birashoboka ko twagaruka mumurongo wigikombe ubuse murabona apr nugaruka igatsinda ibirarane byayo bizagenda gt
— Surebgentil (@niyifashagentil) December 1, 2021
Président wacu warakoze CYANE Ku ri équipe NZIZA CYANE DUFITE turabigushimira ungera udukorere umuti TWONGERE twishi me. Umutoza nagende ntashoboye équipe nta11 ugira nta TACTIQUE nta technique nta philosophie yumutoza ni dum dum gusa ubuabuhanga BWUMUKINNYI KUGITICYE tugatsinda
— NZABAHIMANA JEANPIERRE (@NZABAHIMANAJE12) December 1, 2021
Aba-Rayon batangiye gushidikanya ku bushobozi bw’umutoza Masudi Djuma, mu gihe muri 2017 yabahesheje igikombe cya shampiyona aciye agahigo ko kugeza ku manota 73.
Uyu mutoza aheruka kubwira itangazamakuru ko ari kubaka iriya kipe bundi bushya, kuko “mu myaka ibiri nta Rayon Sports yari ihari.”
Rayon Sports izakomeza gahunda y’umunsi wa karindwi wa shampiyona ihura na mukeba wayo Kiyovu Sports, mu mukino uteganyijwe ku Cyumweru.