Imyidagaduro

Umutoniwase Anastasie wavuzwe cyane kubera gutega moto yatangiye kwemererwa akazi

Umutoniwase Anastasie wavuzwe cyane kubera gutega moto agiye mu mwiherero w’abategurairushanwa rya  Miss Rwanda 2018 i Nyamata yatangiye kwemererwa akazi aho umuyobozi wa Radio na TV1 yamwemereye akazi ko kujya yamamaza ibikorwa byiyi Radio na Televisiyo.

Umuyobozi wa Radio na Tv One Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko yifuza guha akazi Umutoniwase Anastasie wabaye  Nyampinga wakunzwe cyangwa se wavuzwe cyane [Miss Popularity]  mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Ibi yabitangarije mu kiganiro gica kuri Radio 1 cyitwa rirarashe, aha KNC uba ari gufatanya na Mutabaruka muri iki kiganiro , yatangiye asuhuza uyu mukobwa.

Yagize ati:”Ndasuhuza wa mukobwa wabaye Miss Popurality Anastasie, ahubwo ndashaka no kumuha akazi akaba ambasaderi wa TV One akajya ayamamaza ahantu hose”

Ku wa 09  Gashyantare 2018, ubwo abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 berekezaga mu mwiherero I Nyamata muri Hotel ya Golden Tulip, babanje guhurira kuri ku inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco[RALC] aha nibwo uyu Anastasie  watahanye ikamba rya Miss Popularity ryari risanganwe Miss Igisabo , yahageze ateze moto kandi nyamara abandi bari bahageze bari mu modoka zihenze. Icyakora uyu Anastasie we yavuze ko ntacyo byari bimutwaye dore ko yari aturutse hafi.

Kuya 24 nibwo hamenyekanye Miss Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center, ikamba rikaba ryaregukanwe na Iradukunda Liliane .

Anastasie yambitswe ikamba na Miss Igisabo

Dore abandi batwaye  ikamba :

Nyampinga w’u Rwanda 2018 ni Iradukunda Liliane

Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Irebe Natacha

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’ u Rwanda ni Umunyana Shanitha

Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic): Iradukunda Liliane
Nyampinga wabaniye neza abandi(Miss Congeniality): Uwase Ndahiro Liliane
Nyampinga wakunzwe na benshi(Miss Popularity): Umutoniwase Anastasie
Nyampinga w’Umuco(Miss Heritage): Dushimimana Lydia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger