Amakuru ashushye

Umutingito wahitanye babiri abandi barakomereka mu gihugu cya Turukiya n’ibirwa by’Ubugiriki

Umutingito mu birwa  Bugiriki no muri Turukiya wahitanye abantu babiri abandi benshi barakomereka bikabije.

Ni umutingito wabaye kuruyu wa 20 nyakanga 2017 ,wari uri ku kigero cya 6.7 wibasiye abantu batuye muri Dodecanese kimwe mu birwa bigize Ubugiriki ndetse  nabatuye mu gace ka  Aegean muri Turukiya .

AFP itangaza ko amakuru yakuye mu bitaro abagiriye ikibazo muri uyu mutingito bajyanywemo  ari uko  abantu babiri bitabye Imana bitewe n’uko inyubako bari barimo yaje kugira ikibazo ikangirika ,bikabaviramo gupfa.

Abakoze ubutabazi batangaje ko aho uyu mutingito wabereye ari mu gace ko mu mujyi witwa Kos ,gusa kugeza ubu imyirondoro y’abahitanywe nawo ikaba itarajya ahagaragara.

Uhagarariye agace Kos Georges Kyritsis ibi byabereyemo yabwiye iki kinyamakuru ko abantu benshi bakomeretse bikomeye gusa bakaba bari gukurikiranwa ku bitaro kandi hakaba hari icyizere cy’uko nta wundi urongera gupfa.

Naho amafoto yagaragajwe n’imwe mu mateleviziyo yo muri Turikiya yerekanye abantu bari bagize ihungubana bashyizwe hamwe ndetse n’abari baje mu biruhuko muriki gihugu bari bakomeje guhumurizwa.

Meya wa Bodrum[agace ko muri Turukiya uyu mutingito wibasiye] , Mehmet Kocadon yabwiye  NTV ko ikibazo  gikomeye cyabayeho ari ukwikata k’umuriro w’amashanyarazi.

Nyuma y’uyu mutingito abantu bakomeretse babaye benshi cyane ndetse kugeza ubu abari kuzannwa ku bitaro bari kuvurirwa mu busitani bwo muribyo bitaro.

Guverineri wo mu gace ka Mugla  [Bodrum iherereyemo] kabereyemo uyu mutingito yavuze abantu benshi bakomeretse bari kugerageza guca mu madirishya kubera ubwoba bwinshi bamwe bakaba bahise bagwa muri koma.

uyu mutingito kandi wageze no mu gace gaherereye mu majyaruguru ya Turukiya kitwa Datca peninsula naho wangiza byinshi ndetse n’abantu barakomereka.

Teddy Dijoux umwe mubari mu biruhuko muri Turukiya yabwiye AFP ko we nabo bari kumwe batunguwe n’uyu mutingito , ati “twatunguwe pe ,gusa ubwo twari tumaze gukomeretswa nawo twahise dusohoka mu nzu  tujya hanze turindiriye ko ucogora.”

Uyu mwaka umaze gutera ubwoba bwinshi abantu batuye muri Turukiya kubera ibiza bisimburana ari nako bihitana abantu bya hato na hato ,ndetse uyu mutingito uje wiyongera kuyindi yabaye mu minsi yashize ugahitana abantu batagira ingano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger