Amakuru ashushyeUrwenyaUtuntu Nutundi

Umusore yibye ihene afashwe azengurutswa umujyi wa Huye ayikoreye-AMAFOTO

Mu ntara y’Amajyepfo akarere ka Huye mu  Murenge wa Tumba ho mu Kagari ka Mpare mu  haravugwa inkuru y’umusore waguwe gitumo arimo kwiba ihene bakamuhanisha kuzenguruka umujyi wa Huye ayikoreye ku mutwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Nyaknga 2018,  aho uyu musore mbere yo kumushikiriza Polisi yabanje gutambagirana iyi hene . Abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Huye bavuga ko barembejwe n’abajura babiba ibintu bitandukanye cyane cyane amatungo, bagasaba ubuyobozi kubafasha guhashya abo bajura.

Uyu musore wahekeshejwe ihene ngo bamufashe amaze kuyica ayisanze aho yari iziritse ku rugo, yitegura kuyijyana. Abayimuhekesheje bavuze ko bashakaga gutanga isomo kuri we no ku bandi bose bafite ingeso yo gutwara iby’abandi.

Umwe mu bari bamushoreye yagize ati “Tuje tumushoreye kuko baratujujubije, baraza wamesa umwenda bakanura, ibase bagatwara, matola bakajyana, ihene bakaza bakica bakajyana, baherutse no kudutwara ingurube ebyiri, ntacyo basiga kuko iyo winjiye mu nzu usanga bateruye n’isafuriya ku ziko”.

Abo baturage banavuga ko bababazwa no kuba iyo bafashe umujura bakamushyikiriza inzego z’umutekano arekurwa nyuma y’igihe gito ataryojwe ibyo yakoze, bagasaba ko byakosorwa uwafashwe akajya ahanwa kuko biri mu bitiza umurindi ubujura.

Yazengurutse umujyi wa Huye ayikoreye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger