AmakuruUrukundo

Umusore yasezeranye n’umurambo w’umukunzi we ngo asohoze isezerano

Mu bitangazamakuru byo ku mugabane w’iburayi hari kuvugwa umusore witwa Xu Shinan wasezeranye n’umurambo w’uwari umukunzi we kugirango asohoze isezerano yari yaramuhaye ryo gukora ubukwe ariko akitaba Imana batarabukora.

Xu Shinan w’imyaka 35 y’amavuko n’umukunzi we witwa  Yang Liu  w’imyaka 34 biteguraga kurushinga ndetse uyu musore yari yarambitse impeta y’urukundo umukunzi we, gusa uyu mukobwa witwa Yang Liu yishwe na kanseri y’ibere habura igihe gito ngo bakore ubukwe.

Uyu musore w’imyaka 35 ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa yabuze umukunzi we w’imyaka 34 y’amavuko, ahitanywe n’indwara ya Kanseri y’ibere.

The Mirror yanditse ko nyakwigendera yahoranaga indoto zo kuzakora ubukwe none yavuye ku Isi atabukoze. Mu rwego rwo gusohoza isezerano uyu musore yari yarahaye umukunzi we , yasezeranye n’umurambo .

Ikinyamakuru Dalian Evening News cyanditse ko uyu muhango wabereye mu irimbi riri i Dalian mu majyepfo y’ubushinwa, witabiriwe n’inshuti ndetse n’abagize imiryango yabo bombi.

Muri uyu muhango wakoze ku mitima ya benshi, nyakwigendera yari yambaye imyenda abageni basanzwe bambara akikijwe n’indabo nyinshi, naho umugabo basezeranye yari yambaye umwambaro tumenyereyemo umusore ku munsi w’ubukwe, ahagaze iruhande rw’umurambo aho uryamye, awurebana impuhwe n’agahinda kenshi. Byabaye ku cyumweru gishize.

Uvuga ku mukunzi we wari witabye Imana, umusore yagize ati “Icyo nakora, nugukora ibyari ibyifuzo byacu nkareka ukambara ikanzu y’abageni . Umugore wanjye yakundaga kumwira ngo ntihazagire urira igihe napfuye,  numvaga ntazarira ariko bakimbwira ngo yapfuye nararize .”

Aba bombi bakundanye bahuriye muri Kaminuza mu myaka 12 ishize, bapanze kubana akaramata ubwo Yang yarwaraga kanseri y’ibere afite imyaka 28. Bapanze gukora ubukwe mbere ariko bigatinzwa n’uburwayi kuko yajyaga kubagwa kenshi.

Aba bombi bagerageje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’iyi Kanseri bamubaga ndetse n’ubundi buryo butandukanye bwo kuvura iyi ndwara ndetse aza no kworoherwa mu mwaka wa 2017. Bagerageza kwishima bibaza ko ubuzima bugiye kwongera kubaryohera, nyamara ntibyatinze kuko nyuma y’umwaka yahise yongera araremba.

 

Kari agahinda kenshi

Mbere bageragezaga kwishima…bakundanye bigana muri Kaminnuza

Yazize kanseri y’ibere

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger