AmakuruUrukundoUtuntu Nutundi

Umusore yakoreye agashya kadasanzwe umukunzi we mu muhanda rwagati (Amafoto)

Umusore witwa Christopher Saddam Buni ukomoka mu gihugu cya Uganda yasabye umukunzi we Brenda Komugisha ko yamubera umugore mu muhanda rwagati abantu baratungurwa n’imodoka zihagara.

Christopher Saddam Buni umuhungu wa Kassiano Ezati Wadri umugabo wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda aho yari ahagarariye agace ka Terego mu karere ka Arua muri Uganda,  yatunguye abagande  kubona umuntu nk’uyu ufite se w’ubutse izina akora agashya nk’aka ko gusaba umukunzi we ko yamubera umugore mu muhanda rwagati imodoka  n’abantu bibaha umwanya barisanzura.

Christopher Saddam Buni, yigeze kuba umuyobozi uhagarariye abanyeshuri (Guild President) muri Kaminuza ya Kyammbogo nayo yo muri Uganda  niwe wakoze iki gikorwa  cyo gutungura umukunzi mu muhanda  rwagati ahitwa Colville, ibi byabaye ubwo  uyu musore yari ari gutemberana n’umukunzi we bageze munzira agahagarika imodoka hagati mu muhanda asaba umukunzi we kuyivamo nawe ahita amwereka impeta amubaza niba yazamubera umugore.

Uyu mukobwa Komugisha wakorewe aka gashya ni umunyeshuri muri Kaminuza aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no kubungabunga ibikorwaremezo mu gihugu cy’Ubudage akaba yari yaje mu kiruhuko iwabo muri Uganda. Christopher  Saddam  mu kiganiro n’ikinyamakuru chimplyf dukesha iyi nkuru yavuze ko yahuye n’uyu mukobwa mu mwaka 2012 muri Kaminuza ya Kyambogo University   ubwo  Christopher yigaga mu mwaka wa kabiri.

Christopher   yavuze ko yahisemo gusaba umukunzi we ko yamubera umugore  muri ubu buryo  kubera ko yashakaga kwereka abantu bose ko amukunda by’ukuri ku buryo nawe atazibagirwa iki gikorwa mu buzima bwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger