AmakuruImikino

Umusore w’Umunyarwanda agiye gusinyira ikipe ya Arsenal

Igaba Ishimwe Maniraguha Umunyarwanda w’imyaka 19 usanzwe akinira Fram Larvik yo mu gihugu cya Norvege agiye gusinyira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igeragezwa ryabaye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Uyu musore Igaba asanzwe aba muri iki gihugu cya Norvege afite n’ubwenegihugu bwaho, ni umukinnyi ukina ataha izamu cyane anyuze ku ruhande rw’ibumoso.

Yitezwe ko ashobora guhindura byinshi mu busatirizi muri iyi kipe ikunzwe n’abatari bake ku isi.

Uyu musore yashimwe cyane n’umutoza wa Arsenal Mikel Arteta, akaba yitezwe na benshi nyuma y’aho atsinze ikizamini cy’igeragezwa.

Byinshi mu bitangazamakuru muri Norvege bivuga ko Igaba muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri yayiyerekanyemo cyane ari nabyo byatumye Arsenal imubenguka akaba ashobora no kuyerekezamo mumpera z’uku kwezi kwa kane hatabayemo ibindi bibazo.

Kuri ubu rutahizamu wagenderwagaho mu ikipe ya Arsenal Pierre-Emerick-Aubameyang ari kwifuzwa cyane n’amakipe akomeye i Burayi ku isonga akaba yifuzwa na FC Barcelone yo muri Espanye ishaka kuziba icyuho cya rutahizamu wayo Louis Suarez wavunitse.

Arteta washimye cyane uburyo Igaba akina, akaba yizera ko azamwubakiraho ubusatirizi bw’ikipe ye mugihe cyose Aubameyang yaba yerekeje ahandi.

Igaba wavukiye mu Rwanda i Kigali kuwa 16 Kamena 2000, amaze imyaka ibiri muri ino kipe ya Fram Larvik gusa ntagitego arayitsindira muri shampiyona mumikino yose yayikiniye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger