Amakuru ashushye

Umusore wagororerwaga Iwawa yakunze Miss Iradukunda bigera n’aho amutumyeho

Ubwo Miss Rwanda 2018 , Iradukunda Liliane aheruka ku kigo ngororamuco cya Iwawa umusore wari uri kuhagororerwa yakunze uyu Nyampinga  maze kwihagararaho biramunanira amutumaho umunyamakuru.

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Gicurasi 2018 nibwo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa berekeje Iwawa bagiye kwitabira umuhango wo gusoza amasomo ku rubyiruko rugororerwa muri iki kigo ngororamuco.

Ubwo yari agiye kugeza ijambo ku rubyiruko rwari ruhari , Miss Iradukunda Liliane yasabye uru rubyiruko arwinginga ku buryo bukomeye ko bagomba kubera urugero bagenzi babo maze bagafatanya kurwanya ibiyobyabwenge. Aha Miss Iradukunda yagize ati:”Ndabinginze nka mushiki wanyu mwe murangije aha nimuze dufatanye turwanye ibiyobyabwenge ndetse tunarinde abatarabijyamo ntibazabijyemo kuko ni bibi ni ibitwicira ubuzima n’igihugu gusa, kandi mwe ubu ni mwe mwabikora neza kuko muzi neza ububi bwabyo kandi mubishatse twe nk’urubyiruko twabirwanya bigakunda.”

Nyuma yubu butumwa nibwo umusore witwa Iradukunda Fabrice yakozwe ku mutima nubu butumwa bwa Liliane maze kwihagararaho biramunanira yihengekana umunyamakuru amubwira ikimuri ku mutima ndetse anamutumaho uyu mukobwa.

Aha uyu musore yatangiye agira ati”Nyampinga ni umukobwa mwiza uvuga neza nabibonye uriya munahuye mwanaganira mukagirana urugwiro nabonye ntaribi rye pe, Yewee![..]”

Uyu musore yakomeje kuganiriza umunyamakuru ku mpanuro Nyampinga yabahaye anagaruka by’umwihariko ku mukoro yabahaye wo kuba aba mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge, uyu musore yatangaje ko kuba Nyampinga w’u Rwanda yabashije guhagarara imbere y’imbaga y’abasore akabagira inama ntakuntu batazumva, aha akaba yagize ati”Kubona umukobwa nkuriya ahagarara imbere y’imbaga y’abahungu tuba muri iki kirwa akatugira inama pe… ntakuntu tutamwumva.”

Uyu musore asoza iki kiganiro yatumye umunyamakuru kuri Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Liliane, aha akaba yasabye uyu munyamakuru ko yamubwirira Miss Iradukunda ko uyu muhungu yamukunze cyane.

Yagize ati” Nyampinga mumumbwirire muti uriya muhungu yagukunze niba umutima waberetse ahangaha arinawo ugirira abandi ewana Imana izamwihere umugisha kabisa.”

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yari yajyanye na Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ndetse na Nyiramongi Odette umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda. Miss Rwanda yatangiye gusura Iwawa mu 2016, igikorwa cyatangiwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly. Mu rubyiruko rurangije i Wawa harimo abize ubwubatsi, kubaza, kudoda, guhinga aho yababwiye ko ibyo bize byababera impamba nziza yo kwiteza imbere.

Iki kigo cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu cyatangiye ku itariki ya 5 Gashyantare 2010, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro na MIJESPOC ku ya 07 Gicurasi 2010. Cyigisha imyuga kandi kikagorora umuco kubahoze ari inzererezi abakoresha ibiyobyabwenge, abajura,n’abandi bafite imyitwarire mibi.

Iradukunda Fabrice wakunze Miss Rwanda Iradukunda Liliane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger