AmakuruUrukundo

Umusore dukundana yambenze kubera ko yadusuye ntitumwakirize inyama z’inkoko na Mitzing. Nkore iki?

Mbanje kubasuhuza bavandimwe, ndiguza ko mwangira inama ku nkuru ndende y’urukundo nari mazemo imyaka itatu, nishimye, numva ko ngiye kujya mu rwanjye ariko si ko byagenze kubera umusore tutarimo guhuza ku myumvire ndetse mbona yarangije no kumbenga.

Mumbabarire cyane, amazina yanjye nirinze kuyatangaza n’aho ntuye ntabwo nifuza ko hamenyekana, kuko abantu bahita bamenya uwo ndiwe kandi ntabwo mbyifuza.

Uko ikibazo giteye: Mu buzima busanzwe ndi umwarimu muri garidiyeni, nkaba narize amashuri yisumbuye, nayasoje mu mwaka 2014, akazi nkora nkamazemo imyaka itatu.

Ubwo natangiraga akazi mu mwaka wa 2015, nibwo namenyanye n’umusore, ni umucuruzi mu gasanteri kari hafi y’aho nigisha abana muri garidiyeni, byagiye biba aho, buhoro buhoro bizamo urukundo rukomeye cyane, kugeza naho ubu twari mu mishinga yo kubana.

Ubwo hari ku wa Gatandatu tariki ya 2 z’uku kwa cyenda, nibwo iwacu hari habaye akarori gato k’abantu bari badusuye. Naramutumiye araza rwose tumwakirana n’abandi bashyitsi, asanzwe anywa inzoga ni nayo twamwakirije ariko iyo yanyoye ntabwo ari Miitzing nk’uko nyuma yaje kubintyurira.

Ibiribwa twaramwakiriye nk’abandi bose nk’uko n’ibyo kunywa byagenze, ku bwanjye nabonaga bihagije ariko ntabwo yanyuzwe pe, namuherekeje mbona nta kibazo ariko bukeye nibwo yansomeye, avuga ko twamusuzuguye.

Kubera ibintu abasore b’iwacu bishyizemo ko iyo bagiye kwa sebukwe babakiriza inzoga zikomeye za likeri ngo na Miitzing ndetse ngo bakanabatekera isake, ibyo nibyo yagendeyeho avuga ko twamusuzuguye kandi aribwo bwa mbere yari aje iwacu kandi anifuza kuhakura umugeni.

Kubera umujinya n’umvaga ngize amaze kumbwira ibyo bintu, nahise mubwira nabi, ko ari imyumvire y’injiji, noneho bihuza nuko asanzwe ataranize menshi, yagarukiye mu mwaka wa 6 pirimeri, byatumye ahita anyishyiramo ngo namwise injiji, ngo bigeretseho no kuba iwacu twaramusuzuguye, ngo abona ntacyo namumarira, ngo najya musuzugura, ngo ambonye kare,….

Mungire inama rwose, kuko umwaka utaha twiteguraga kubana ariko urukundo rwacu rwajemo agatotsi biturutse kuri iyo myumvire. Naje kubaza abandi bakobwa bambwira ko ari nk’umuco, ko iyo umukwe ageze kwa sebukwe yakirizwa izi nyama z’inkoko ndetse n’izi nzoga zihenze.

Ubu se koko nkore iki? Nkomeze ngerageze se ndebe ko namucururutsa agakomeza kunkunda, mureke se Imana izampe undi duhuza ku myumvire, ndumva ndemerewe rwose kuko ababyeyi banjye nari narababwiye gahunda yose dutegura, ubu se nzatinyuka mbabwire icyo twapfuye koko? Bitewe n’uburyo bamwubahaga ndamutse mbivuze, ndumva naba musebeje! Murakoze inama zanyu ni ingirakamaro.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger