AmakuruAmakuru ashushye

Umusirikare wa Uganda yarashwe n’ibyihebe bya ADF

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko ingabo zacyo zarashe ibyihebe bibiri byo mu mutwe wa ADF, gusa umusirikare wacyo abikomerekeramo nyuma yo kuraswa.

Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ingabo za Uganda ndetse n’uw’iza Congo Kinshasa mu itangazo bahuriyeho.

Muri iyi mirwano yabereye mu gace ka Kambi Ya Yua, uretse kwica abarwanyi babiri ingabo z’ibihugu byombi zanafashe imbunda imwe yo mu bwoko bwa Machine gun ndetse n’amasasu 300.

Umusirikare wa Uganda wakomeretse ni we wa mbere iki gihugu cyemeje ko yakomeretse kuva ingabo zacyo zatangira kugaba ibitero ku barwanyi ba ADF ku wa 30 Ugushyingo.

Ingabo z’ibihugu zombi zivuga ko kuri ubu zikomeje gukurikirana abarwanyi ba ADF bamaze gukwira imishwaro, nyuma yo gusenya ibirindiro by’uriya mutwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger