AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umushyikirano2018: Perezida Kagame yahaye gasopo abashotora u Rwanda

Nyuma yo gusoza Inama y’igihugu y’Umushyikirano , Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho yagarutse ku mutekano w’igihugu ndetse n’ibindi bitandukanye bireba u Rwanda.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ntawe ruzendereza ngo rwivange muri gahunda ze ariko ruhora rwiteguye uwarusagarira kuko rutajya rujenjeka ku bijyanye n’umutekano warwo.

“U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo” aha ysubizaga umunyamakuru wari umubajije ku myitozo y’ingabo z’u Rwanda yiswe “Exercise Hard Push” niba ntaho yaba ihuriye no kwitegura urugamba kubera agatotsi rumaze iminsi rufitanye na bimwe mu bihugu by’ibituranyi .

Aha Umukuru w’igihugu yavuze ko ibyo  ntaho bihuriye kuko iyo myitozo yo mu rwego rwo hejuru isanzwe ikorwa.

Perezida Kagame yanaboneyeho umwanya wo kwihanangiriza abashaka gushotora u Rwanda ababwira ko ruhora rwoteguye kandi rwabonye isomo ku mateka mabi rwagize rutifuza gusubiramo.

Yagize ati “”Ugendeye ku mateka yacu ntitujenjeka ku bintu birebana n’umutekano wacu. Ugukubise kenshi akumara ubwoba, isomo twararibonye. Ntidushaka kwisanga twananiwe kwicungira umutekano, haba mu bibazo binini cyangwa bito.”

Yakomeje agir ati “Akazi kacu karoroshye, si ukwivanga mu by’abandi. Twebwe tureba ibyacu kandi tukabyikemurira ndetse n’abadukanga turabihorera, tugakomeza ibyo twarimo. Ntabwo tugikeneye kwambuka imipaka, twabikoze kera kuko ari yo mahitamo twari dufite ariko ubu ntibishoboka.”

Yashimangiye ko umutekano ugomba kuba urenze 100% kugira ngo ingamba zose z’iterambere igihugu cyihaye zigerweho neza.

Perezida Kagame ubwo yasozaga inama y’Umushyikirano 2018.

Perezida Kagame yavuze ko ikiraje u Rwanda inshinga ari ugukora ibyarwo ntakwivanga mu bibazo by’abandi bashaka kurwiyenzaho barwinjiza mu bibazo byabo barwitirira, gusa yizeje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kubaka iterambere ry’akarere ndetse no gukorana n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kugira ngo ibibazo bikemuke burundu.

Umushyikirano ku nshuro ya 16 witabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 2000
Twitter
WhatsApp
FbMessenger