AmakuruImyidagaduro

Umusaruro wavuye mu guhura kwa The Ben na Diamond Platnumz

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin umaze kubaka izina muri muzika nka The Ben kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Tanzaniya aho ari gutegurira alubumu ye.

Kuri inkuru yamaze kwemezwa ko The Ben wiyita Tiger B agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz nyuma y’igihe kinini itegerejwe n’abatari bake.

Diamond we ubwe abinyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe (Instagram stories) yerekanye ibihe byiza yagiranye na The Ben maze abyerekanisha amashusho bari kumwe muri Studio itunganya umuziki ya Wasafi.

Muri iyo studio ya Wasafi, The Ben yari ari kumwe n’abahanzi babarizwa muri iyo nzu barimo S2KIZZY, Mbosso, RomyJons (RJ The Dj) umuDj wa Diamond Platnumz ndetse n’abandi batandukanye bakora muri Wasafi bigaragara ko baraye ijoro bari gukora indirimbo.

The Ben yari yitwaje Made Beats usanzwe umuzi neza n’ijwi rye wanamuukoreye Indirimbo nyinshi wafashaga producer S2Kizzy mu gutunganya iyi ndirimbo muri Wasafi Records.

Mu mashusho n’amafoto Diamond yifashe ari muri Studio imwe na The Ben ndetse n’abandi babarizwa muri iyo nzu, Diamond yerekanaga hanze mu ijoro abwira abibaza aho ubukire bwe buva maze yongera kwerekana ibiryo bari gutunganya muri studio.

The Ben waherukaga kugaragara ari kumwe na Diamond muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nawe yasangije abakunzi be amashusho ari kumwe na Diamond Platnumz bari gukora indirimbo.

Iyi alubumu nta gihindutse izajya hanze mu mpera z’umwaka izaba iriho abahanzi batandukanye bafite amazina akomeye mu muziki wa Afurika.

Umuzigo (alubumu) wa gatatu The Ben ari gutegura uje ukurikira uwo yise ‘Amahirwe ya mbere’ yasohotse mu mwaka wa 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu mwaka wa 2016.

Diamond Platnumz ufatwa nka nimero ya mbere muri afurika y’Uburasirazuba ari muri studio na The Ben
The Ben yari yishimiye guhurira muri studio imwe na Diamond Platnumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger