AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) wongereye igihe Sudani kugira ikore ivugurura

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) ku wa kabiri wateraniye mu nama i Cairo mu murwa mukuru wa Misiri uha amezi atatu akanama ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Sudani ngo kabe kamaze gukora amavugurura ashingiye kuri demokarasi.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe aka kanama ka gisirikare gakomeje kotswa igitutu n’abigaragambya basaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile.

Ni icyemezo cyongereye igihe cy’iminsi 15 mu cyumweru gishize AU yari yahaye akanama ka gisirikare muri Sudani ngo kabe kashyikirije ubutegetsi abasivile cyangwa nikatabikora Sudani ikurwe muri uyu muryango.

Aka kanama kafashe ubutegetsi ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa kane nyuma yo guhirika ku butegetsi Omar al-Bashir wari ubumazeho imyaka hafi 30.

Guhagarikwa nk’umunyamuryango wa AU kwa Sudani bibaye, byakoma mu nkokora ibikorwa by’akanama ka gisirikare kari ku butegetsi byo gushaka kwemerwa n’amahanga nk’akari ku butegetsi byemewe n’amategeko mu nzibacyuho y’imyaka ibiri.

Byatinza kandi inkunga iyo ari yo yose yo guhangana n’ubukungu bujegajega.

Avugira muri iyo nama y’ejo ku wa kabiri yitabiriwe n’abategetsi benshi bo ku mugabane w’Afurika, Perezida Abdel Fattah El-Sisi wa Misiri unayoboye AU muri iki gihe yavuze ko abitabiriye inama bemeje ko bicyenewe guhangana n’uko ibintu bimeze ubu muri Sudani.

Bwana Sisi yavuze ko bemeje ko “hihutirwa kugarura ubutegetsi bujyanye n’itegekonshinga binyuze mu buryo bwa demokarasi buyobowe n’Abanyasudani ubwabo”.

Yagize ati: “Twemeje ko bicyenewe guha ikindi gihe abategetsi ba Sudani n’impande zirebwa n’ibibera muri Sudani ngo bashyire mu bikorwa izi ngamba”.

Ihirikwa ku butegetsi rya Bashir ryaje rikurikira imyigaragambyo imaze amezi, yatangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, abigaragambya binubira izamuka ry’ibiciro birimo n’iry’ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa mu buzima, nk’igiciro cy’umugati n’icy’ibikomoka kuri peteroli.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger