AmakuruImyidagaduro

Umuryango wa Sandrine Isheja uri mubyishimo bikomeye nyuma yo kwakira umwana wa kabiri

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Sandrine Isheja yibarutse ubuheta mu muryango we.

Uyu munyamakuru  wa Kiss FM, yibarutse umwana w’umuhungu akaba ubuheta mu muryango we , ibi  ni ibyishimo by’inyongera kuri Sadrine n’umugabo we Kagame Peter nyuma y’imyaka ine bibarutse imfura yabo.

Ibi bibaye mu gihe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yari yashimiwe n’umugabo we ubwitange n’ umurava yakomeje kugaragaza umuhate  mu bihe byo gutwita kwe, Icyo gihe  yari yatunguwe n’umugabo we mu kiganiro amurata amashimwe y’uburyo ari intwari y’umuryango.

Aba bombi bakaba bari basanzwe bafitanye undi mwana nawe w’umuhungu kuri ubu ufite imyaka 4.

Ku batabyibuka neza twabibutsa ko Isheja na Kagame bambikanye impeta y’urukundo ku wa 5 Nzeri 2015, bemeranya kuzabana imbere y’amategeko ku wa 15 Nyakanga 2016.

Uyu muryango wa Isheja Sandrine na Kagame Peter wibarutse ubuheta
Twitter
WhatsApp
FbMessenger