Imyidagaduro

Umuryango we ugiye kwicwa kubera kwambara Bikini

Umunyamideli Sarah Idan uhagarariye Iraq i Las Vegas mu bikini mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe , yakururiye ibyago umuryango we Nyuma yo kwambara Bikini. Kugeza ubu umuryango we wategujweko ugomba kwicwa.

Miss Sarah yari aherutse kuvugisha benshi ubwo yifotozanyaga na mugenzi we usanzwe ari Nyampinga wa Israel, ikintu benshi bafashe nk’ikimenyetso kigaragaza ko hagati y’ibihugu byombi hari amahoro mu gihe ibi bihugu bidacana uwaka .

Sarah Idan avuka mu ntara  ya Babylon ahantu hazwiho kugira umubare munini w’Abayisilamu b’aba- Shiite. Nyuma y’uko yambaye Bikini mu marushanwa ya Miss Universe , abatuye igihugu cya Iraq bamaganye iki gikorwa uyu mwali yakoze kuberako n’ubusanzwe mu mahame y’idini ya Islam ntabwo byemewe ko umukobwa agaragaza umbwambure bwe.

Turebeye mu muco cyangwa se mu mahame y’amadini atandukanye ntabwo kwambara imyenda igaragaza imyanya y’ibanga byemewe, aha twafata urugero rw’idini ya Islam.

Muri Islam hari naho abakobwa batemerewe kugaragaza isura yabo, bakaba bizerako isura y’umukobwa yakagombye kubonwa nuwo bashakanye gusa.

Ubwo Miss Igisabo  yari muri Miss Earth, yagombaga kwiyerekana mu mwambaro wa “bikini” ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017, ariko ntiyabikozwa kubarako benshi bumvako iki  gikorwa cyakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga; bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger