AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umurungi Sandrine wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019, yasezeranye mu mategeko (Amafoto)

Umurungi Sandrine wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda wa 2019, ryegukanwe na Nimwiza Meghan,yaraye asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Gatete Yves wari uherutse kumwambika impeta.

Ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 6 Gashyantare ni bwo basezeraniye imbere y’amategeko mu murenge wa Remera.

Umuhango wo gusaba no gukwa uzaba tariki ya 09 Gashyantare 2020 ku isaha ya saa 9:00’, ni mu gihe saa 14:00’ bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Zion Temple.

Ku itariki ya 3 Kanama 2019 ni bwo Gatete Yves yateye ivi asaba Umurungi Sandrine ko yazamubera umugore maze iminsi yo kubaho Isi basigaje bakaba bayimara bari kumwe.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21, yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, aho yari ahagarariye Intara y’Amagepfo nyuma yo kurenga ijonjora ryabereye Huye tariki 22 Ukuboza 2018.

Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero.

Kuwa  22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi Sandrine w’imyaka 21 yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare. Ubu yiga ibijyanye na ‘Multi Media’ muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Ubu asigaye akina filime, iyo yakinnyemo yitwa ‘Little Angel’ ariko ntabwo irajya hanze. Gatete Yves bagiye kubana we akora ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger