ImyidagaduroIyobokamana

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana Irael Mbonyi yabitswe ko yapfuye

Umuririmbyi  w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yahumurije abakunzi be ndetse n’umuryango we muri rusange agaragaza ko ari muzima nyuma y’igihuha cyanyujijwe kuri Youtube hutangaza ko yitabye Imana.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, binyuze kuri shene ya YouTube yitwa, Faster TV Show bakoze inkuru y’iminota 4 n’amasegonda 56 ivuga ko uyu muhanzi yitabye Imana.

Muri aya mashusho bashyizeho uretse kugaragaza Israel Mbonyi acuranga guitar, nta kintu na kimwe bavuze, iyi nkuru bayihaye umutwe ugira uti”Israel Mbonyi yitabye Imana/ Urupfu rutunguranye rw’umuriribyi Israel Mbonyi bigoye benshi kubyakira.”

Israel Mbonye mu mvugo yumvikanamo agahinda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo, Instagram na facebook yanyomoje aya makuru avuga ko biba bibabaje kuba abantu baba bashaka kwinjiza babeshya ko abandi bapfuye.

Ati”ese ibi byari bikenewe? Ubucuruzi bwa views bumaze gutuma abantu bata ubunyangamugayo! Ku nshuti zanjye ndetse n’umuryango mugari unkunda ’Ndi muzima cyane kurushaho’.

Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi nyarwanda baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze zifasha benshi kubohoka no kwinjira mu gakiza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger