AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umuraperi Wiz Khalifa yagaragaje byeruye umukobwa yihebeye( Amafoto)

Umuraperi Wiz Khalifa ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yagaragarije abakunzi be umukobwa usigaye amuri ku ndiba z’umutima nyuma yo gutandukana na Amber Rose bahoze bakundana.

Hari hashize igihe bivugwa ko Wiz Khalifa yaba ari mu rukundo n’umunyamideli Winnie Harlow wo muri Canada, ariko aya makuru ntagihamya yari afite kuko aba bombi ntacyo bigeze babitangazaho mbere y’uko bafata gahunda yo kwiyerekana ku mugaragaro.

Wiz Khalifa na Winnie batangiye kugaragaza ko bafite umubano ukomeye hagati yabo, bitabira ibitaramo bitandukanya bari kumwe gusa byemejwe neza ko ubu ari nk’umugore n’umugabo ubwo bari kumwe bafatanye ikiganza mu kindi bavuye kureba umukuno wa Basket.

Ubwo ifirimbo ya nyuma yavugaga ku mukino wahuzaga ikipe ya Lakers na Rockets, Camera zari mu kibuga zahise zerekerwa ku muhanzi Wiz Khalifa n’umukunzi we, bagendaga intambwe ku y’indi bereka abantu ko urukundo rwabo rumaze gukomera.

Uwahoze ari umukunzi wa Khalifa uzwi nka Amber Rose nawe ukora iby’imideli, nawe nyuma yo kubona uwahoze ari umugabo we na Winnie Harlow, yavuze ko abifurije gukomeza gutera imbere no guhirwa mu rukundo rwabo.

Umuraperi Wiz Khalifa wamaze kwerekana ku mugaragaro ko afite umukunzi, ari mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko mu gihe Winnie Harlow bari kumwe mu rukundo afite 24.

Wiz Khalifa ni umuraperi ufite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika ya Amerika, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake harimo: No Sleep,see you again, Roll up, Black and Yellow n’izindi nyinshi.

Wiz Khalifa na Winnie biyereka abatu ko bakundana
Aba bombi bakunze kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye
Wiz Khilifa na Winnie basohokeye mu Budage
Twitter
WhatsApp
FbMessenger