AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Snoop Dogg agiye kwinjira mu bucuruzi bw’inyama z’imbwa

Umuraperi Calvin Cordozar Broadus Jr w’imyaka 50 nyuma yo kuba acuruza cannabis ibyo twakita urumogi  , inzoga ya Gin , ibitabo byigisha guteka ubu agiye kongeraho ubucuruzi bw’imyama z’imbwa.

Snoop Dogg agiye gukora ibi nyuma y’imyaka 6 ishize avuze ko atakibeshya ngo arye inyama y’imbwa gusa agiye kuzicuruza  bikazaca mucyo yise “Snoop Doggs” ibi bikaba byamenyekanye nyuma yaho mu kigo gishizwe ibigo by’ubucuruzi hagaragariye izina ry’iriya kompanyi izaba icuruza inyama z’imbwa.

Mu kwezi gushize ka Ukuboza nibwo abunganizi b’uyu muraperi bagiye kubaruza izina Snoop Dog ku kigo gishinzwe ubucuruzi muri America bagatangazako bazarikoresha bacuruza ibyokurya bikoze mu nyama z’imbwa n’izindi zisanzwe zimenyerewe.

N’ubwo iyi sosiyete itaratangazwa ku mugaragaro ikinyamakuru Billboard kivugako Snoop Dogg n’abunganizi be bategereje ikirango cyemewe maze bakabona gutangira uyu mushinga.

Inyama z’imbwa ni zimwe mu bwoko bw’inyama butavugwaho rumwe kuko bamwe bemeza ko ari inyama nk’izindi naho abandi bakavuga ko atari inyama zo kuribwa kuko hari na bimwe mu bihugu izi nyama zitaribwa bitewe n’umuco w’icyo gihugu.

Mu 2015 nibwo uyu munyabigwi mu njyana na HipHop yafunguye kompanyi  yitwa Leafs By Snoop icuruza ibinjyanye na marijuana, ndetse no mu 2020 nibwo yafunguye indi icuruza inzoga yise Indoggo Gin zo mu bwoko bwa liquor  nyuma yaho yaje no gutangiza igitabo cyigisha guteka kiba n’ikiganiro gica kuri televiziyo akorana n’inshuti ye yitwa Martha Stewart.

Snoop Dogg agiye gucuruza inyama z’imbwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger