AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Sarkodie arashaka gukorana indirimbo n’umuhanzi w’umunyarwanda

Umuraperi Michael Owusu Addo uzwi mu muziki wa Afurika nka Sarkodie ukomoka muri Ghana yageze mu Rwanda nkuko byamenyekanye ku gicamunsi   cya  tariki 30 Ugushyingo 2021.

Akigera i Kigali, Sarkodie yabwiye abamukurikira ku rubuga rwa Twitter ko yifuza umuhanzi wo mu Rwanda bakorana indirimbo.

Ati ’’Ngeze mu Rwanda, ndashaka umuhanzi ugezweho twakorana hano. Mumbwire uwo mutekereza twakorana indirimbo.’’

Bamwe  mu bakurikira Sarkodie ku rubuga rwa Twitter mu kumusubiza  bagarutse mu mazina agezweho mu muziki nyarwanda maze bagaruka ku barimo Kivumbi King , Ish Kevin, Mike Kayihura na Bruce Melodie.

Umuraperi Sarkodie ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’inama igamije kwiga ku bibazo by’impunzi izabera muri Kigali Convention Center tariki 01 ukuboza 2021. Uyu muraperi kandi ateganyijwe kuririmba muri iyi nama iziga ku bisubizo by’abantu miliyoni zirenga 35 zakuwe mu byazo ku mpamvu ziatndukanye ziganjemo intambara.

Uretse uyu muhanzi wamaze kubwira abantu be ko yageze mu Rwanda, hari andi makuru avuga ko 2 Face Idibia benshi bazi nka 2Baba agomba gutaramira i Kigali mu nama imwe na Sarkodie.

Aba bahanzi bitabiriye Inama y’Abikorera bo hirya no hino muri Afurika yiga ku bibazo by’ubuhunzi kuri uyu Mugabane. Iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre kuva ku wa 30 Ugushyingo 2021 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2021. Ni inama yatumiwemo abikorera, Guverinoma z’ibihugu, abaterankunga n’abahagarariye impunzi.

Ubutumwa bwa Sarkodie akigera i Kigali
Sarkodie ni umwe mu baraperi bafite izina rikomye mu muziki wa Afurika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger