AmakuruImyidagaduro

Umuraperi M-Izzo ari kwitegura gukora ubukwe

Mbituyimana Eric wamenyekanyen nka M-Izzo muri muzika nyarwanda ari mu myiteguro y’ubukwe bwe  n’umukobwa witwa Clarisse buteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Uyu muraperi wamenyekanye cyane mu ndirimbo  zitandukanye zirimo ‘Kamugi’, ‘Nayataye’, ‘Inkweto’, ‘Amakuru’ n’izindi nyinshi, yamaze gushyira ahagaragara integuza z’ubukwe bwe na  Clarisse buzaba ku wa  14 Nzeri 2019.

M-Izzo ni umwe mu bahanzi bahoze babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Riderman yitwa Ibisumizi ndetse banakoranye cyane mu bihe bitandukanye ariko nyuma baza kwangana urunuka ku buryo uyu munsi nta n’umwe uvugisha undi.

Nyuma yo gutandukana hagiye havugwa byinshi hagati y’aba baraperi bombi , gusa kuri ubu M-Izzo ubwo aheruka kugaragara mu itangazamakuru yavuze ko ntakintu nakimwe azongera kuvuga kuri Riderman.

M Izzo aritegura gukora ubukwe muri Nzeri uyu mwaka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger