AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Kanye West yatangaje ko yahinduye izina

Umuraperi Kanye Omari West w’imyaka 41 , yifashishije konti ye ya Twitter yatangaje ko yahinduye izina akajya yitwa akazina ka “Ye”

Uyu muraperi avuga ko Ye bishobora kuba impine y’izina rye risanzwe, gusa ngo rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Bivugwa ko uyu muraperi yari asanganwe aka kazina “Ye” nk’akabyiniriro dore ko alubumu ye ya munani yasohoye mu kwezi kwa Kamena yayitiriye iri zina.

Kanye West avuga ko  iri zina rifitanye isano na Bibiliya “Ndemera ko ‘Ye’ ari ijambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya, hanyuma muri Bibiliya risobanura ‘you’ (wowe)” Ibi Kanye West yabitangaje ubwo yari agiye kumurika album ye ya Munani yise iri zina.

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo ndi wowe, ndi twebwe, ni twebwe. Byaturutse ku zina Kanye riviga niwe wenyene, rigiye kuri Ye – byerekana icyiza cyacu, ikibi cyacu, ibidasobanutse, byose. Iyo albumu yerekana uwo turi.”

Kuri ubu konti ya Twitter ya Kanye West hariho iri zina rishya yiyise
Umuraperi Kanye West yatangaje ko agiye guhindura izina akajya yitwa Ye

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger