AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Fireman yongeye gutabwa muri yombi

Fireman umuraperi wari umaze iminsi afunguwe biravugwa ko yaba yongeye gutabwa muri yombi agafungirwa muri gereza yo kwa Kabuga aho  nanone yari afungiwe iminsi makumyabiri.

Inshuti ya hafi ya Fireman itashatse ko amazina yayo atangazwa yemeje aya  makuru ivuga ko uyu muhanzi amaze iminsi igera kuri ibiri afunze aho  akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Iyi nshuti ya Fireman  na none yemeza ko Fireman bamufatiye iwe murugo i Kanombe aho yabaga.

Uyu muraperi yari aherutse gutabwa muri yombi muri Kamena 2018,  gusa bidatinze icyo gihe  yahise arekurwa nyuma y’iminsi 20 yari amaze muri gereza yo kwa Kabuga.Fire Man akirekurwa yabwiye itangazamakuru ko impamvu bamurekuye ari uko basanze arengana kubyaha yashinjwaga byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Uyu muraperi usa nuwasubiye inyuma muruhando rwa muziki dore ko atakigaragara mubitaramo cyangwa akora  indirimbo nka mbere ataravugwaho imyitwarire nkiyi.

Fireman
Twitter
WhatsApp
FbMessenger