Umuraperi Fireman yasezeranye n’umukunzi we yari amaze imwaka yambitse impeta

Umuraperi Fireman yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Kabera Charlotte yari amaze umwaka urenga yarambitse impeta nyuma yo kwemeranya kurushinga.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 4 Mutarama 2022 ubera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwurire.

Fireman asezeranye na Kabera nyuma y’uko yari yaramusabye kuzamubera umufasha muri Kanama 2020.

Nyuma yo kwambika impeta Kabera, Fireman yaje kugongwa n’urubanza yaregwagamo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bumukurikiranyeho gukubita no gukomeretsa abagororerwaga Iwawa.

Bitewe n’uru rubanza yaburanye umwaka urenga, Fireman yaje gusubika ibyo gutegura ubukwe.

Comments

comments