Imyidagaduro

Umuraperi Fireman yasabiwe gufungwa imyaka 15

Umuraperi Uwimana Fransiswamamaye nka Fireman yongeye kugaragara mu rukiko kuri uyu wa Mbere asabirwa n’ubushinjacyaha gufungwa imyaka 15, mu gihe we asaba kugirwa umwere ku byaha ashinjwa.

Fireman yongeye kwitaba Urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa mbere tariki 7 Kamena 2021.

Uwimana Francis benshi bazi nka Fireman, ari kuregwa mu itsinda ry’abantu 11 bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abanyeshuri bagororerwaga Iwawa.

Mu mpera z’umwaka ushize Urukiko rwa Gisirikare rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu y’amafaranga y’u Rwanda (500 000frw).

Muri 11 bakurikiranywe n’urukiko rwa gisirikare, batatu nibo bagizwe abere hanyuma umunani barimo na Fireman bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500.

Bitewe n’uko ibihano bahawe kimwe n’abagizwe abere bitanyuze Ubushinjacyaha bwa gisirikare, bwahise bujurira Urukiko rukuru rwa gisirikare.

Ubushinjacyaha buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ubu bujurire bw’Ubushinjacyaha bwahuriranye n’ubwabaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, kuko bahanwe kandi ku bwabo bumva ari abere.

Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n’abandi bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri babiri.

Ibyaha Fireman akurikiranyweho byari byagabanutse

Fireman watangiye aregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga Iwawa, bashinjwaga ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko mu 2018, Fireman na Cpl Murwanashyaka bari Iwawa, ikigo kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Icyakora kuri iyi nshuro iki cyaha nticyagarutsweho mu rukiko rukuru rwa Gisirikare ndetse na Cpl Murwanashyaka yakigizweho umwere.

Imbere y’Urukiko rukuru rwa gisirikare Fireman yari akurikiranyweho ko mu 2019 yakubise Nkurikiyumukiza Vedaste akamuvuna ukuboko.

Fireman yasabye kugirwa umwere, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 15

Nyuma yo kutanyurwa n’ibihano byafatiwe Uwimana Francis uzwi nka Fireman, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwajuririye ubuto bwacyo.

Bugaragaza ko iki gihano ari inyoroshyacyaha nyamara uyu muhanzi atarigeze yemera icyaha cyangwa ngo agire uburyo bumwe cyangwa ubundi yoroherezamo Urukiko.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ko butumva icyo Urukiko rwagendeyeho rugira bamwe abere, abahamijwe ibyaha rukabakatira imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu y’ibibumbi 500.

Yaba Fireman na bagenzi be 10 bareganwa, Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cyo gufungwa imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 Frw.

Ku rundi ruhande ariko Fireman wari wunganiwe na Me Bayisabe Irene uzwi cyane mu manza z’ibyamamare nka Bruce Melodie, Davis D n’abandi yagiye aburanira, yagaragarije Urukiko ko arengana ndetse ibyo aregwa ari ibyaha atigeze akora.

Nkurikiyumukiza urega Fireman, nk’uko Ubushinjacyaha bwabigarutseho, agaragaza ko yakubiswe n’uyu muhanzi inkoni nyinshi, iyo yamukubise ku kuboko ikaba ariyo yahise imuvuna igufwa.

Abagabo Nkurikiyumukiza yatanze mu rukiko, banyuranyije na nyiri ubwite bahamya ko uyu muhanzi yamukubise akikubita hasi, abagororwa bakamukandagira ukuboko akavunika.

Ibi nibyo Fireman yubakiyeho ukwiregura kwe, aho yagaragarije Urukiko ko mu nyandiko mvugo y’uwo ashinjwa gukubita ndetse n’abatangabuhamya yitangiye harimo kuvuguruzanya gukomeye, bityo ko iki gikwiye gushingirwaho agirwa umwere.

Ikindi yashingiyeho ni uko icyaha ashinjwa ko yakoze yamaze amezi arenga icyenda atarakiregerwa yaba mu buyobozi bw’Iwawa cyangwa ahandi aho ariho hose.

Ati “Umuntu avuga ko namukubise tariki 20 Gashyantare 2019, baza kumfata tariki 19 Ugushyingo 2019 nyuma y’amezi abiri njye naravuye Iwawa. None se nari igiki ku buryo nakubita umuntu nkamuvuna ukuboko njye simpanwe? Nanjye nari umugororwa erega.”

Uyu muhanzi avuga ko igihe bavuga ko yakubitiye uyu mugororwa hari abandi bayobozi bari bahari, bityo akavuga ko atiyumvisha ukuntu yavunnye umuntu ukuboko bikarangirira aho we ntabiryozwe kandi yari umugororwa nk’abandi.

Ashingiye kuri uku kwivuguruza, kuba hatarakozwe iperereza ryimbitse ngo hagire n’abayobozi b’Iwawa babazwa kuri iki kibazo, Fireman avuga ko byabaye ku burangare bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bityo atabizira ahubwo akwiye kugirwa umwere.

Nyuma yo kumva impande zombi mu rubanza rwamaze hafi amasaha umunani, umucamanza yamenyesheje ababurana ko urubanza rwabo ruzasomwa tariki 2 Nyakanga 2021.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger