AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Fireman ari mu bagomba gufashwa kubona ibyo kurya muri ibi bihe bya Coronavirus

Umuraperi Fireman avuga ko agowe cyane no kubaho muri ibi bihe abantu basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus bityo ko akwiye ubufasha kuko yabaho nabi cyane mu gihe kuguma mu rugo byakomeza kwiyongera.

Yabitangarije mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Yago gishyirwa ku rubuga rwa YouTube, asobanura byinshi ku buzima bwe, burimo ibyo kujyanwa Iwawa, gufungirwa muri gereza ya Gisirikare, gufungurwa, gukoresha ibiyobyabwenge, n’uburyo amerewe muri iyi minsi nyuma yo kugaruka mu buzima busanzwe.

Muri iki kiganiro, Fireman yavuze ko ari umwe mu bantu babayeho nabi kandi ko afite ubwoba ko yarushaho kubaho nabi igihe iki cyorezo cyaba kitarangiye vuba, kuko ngo nk’umunyamuziki uvuye mu gihome, ntabwo yigeze abona uburyo bwo gukorera amafaranga bityo kubaho bikaba bigoye.

Yasobanuye ko umuhanzi wese mu Rwanda atungwa n’amafaranga ava mu bitaramo cyangwa ahandi umuhanzi yaba afite amasezerano y’akazi, nyamara we ngo amaze umwaka urenga yibera Iwawa agororwa, avuyeyo ahita ajya gufungirwa muri gereza ya Gisirikare aho yashinjwaga ibyaha byo gukubita no gukomeretsa afatanyije n’undi musirikare bakoranaga bagorora abandi bagororerwaga ku kirwa cya Iwawa.

Fireman yagize ati “Ibintu birakaze. Ntabwo nakubeshya abasani (abahanzi) bose babona amafaranga ava mu bitaramo kandi nyine urabibona ko bitari kuba. N’abagifite utuntu runaka mu nzu zabo, bizagera aho bashirirwe kuko ntiwamenya igihe iki kibazo kizarangirira.”

Fireman yeruye ko we yamaze kwiyandikisha ku murenge kugira ngo azahabwe ubufasha kuko abona kuguma kwirwanaho bishobora kumunanira igihe iki cyorezo cyaba gikomeje gutuma abantu baguma mu ngo zabo.

Yongeyeho ati “Twebwe barimo baratwandika ku murenge. Ntabwo nakubeshya jyewe namaze kwiyandikisha, kandi numvise kuri Radio bavuga ko ubufasha bwa ba nyakabyizi buri hafi kandi natwe turimo.”

Fireman kandi muri iki kiganiro, yasabye abantu bafite ubushobozi kwita cyane ku bantu bashonje badafite ubushobozi, cyane cyane abajyaga bakora ku munwa ari uko bavuye guca inshuro, anakorera ubuvugizi abana bo ku muhanda bajyaga bashaka icyo kurya bagikuye ku bantu bakorera mu mijyi.

Muri iki kiganiro, Fireman avuga ko iki cyorezo gikwiye gusiga abantu biyambuye imico yo kwirata no kwishyira hejuru, avuga ko iri ari isomo ku bantu bose bajyaga bumva ko batareshya n’abandi kuko ubu noneho abantu bose bafungiwe mu rugo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger