AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umupolisi mukuru ukekwaho kugaba igitero kuri Minisitiri Gisaro ari mu mazi abira

Umupolisi mukuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ukekwaho kuyobora igitero cyagabwe kuri Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi ushinzwe ibikorwaremezo n’imirimo rusange muri iki gihugu, yatawe muri yombi.

Mu ijoro ryo kuwa 19 Ukuboza 2021 ni bwo Minisiteri Gisaro ayoboye yatangaje ko we n’abo bari kumwe (byamenyekanye ko ari abadepite) barashweho n’abapolisi bafite imbunda zihagije.

Ubwo ngo bari bageze ku kigo cy’ishoramari cy’Ababiligi cyitwa CPA-IMMOTEX kiri mu gace ka Mbudi mu murwa mukuru, Kinshasa.

Bivugwa ko intandaro yo kuraswa kwa Minisitiri Gisaro ari uko yasanze Ababiligi bo muri iki kigo bari mu bikorwa by’ubwubatsi, ava mu modoka, ababwira ko barengereye imbago z’umuhanda, umwe muri bo ategeka abapolisi kurasa kuri aba bayobozi.

Iyi Minisiteri yavuze ko Gisaro yaburiwe irengero kandi ko hari abadepite bakomeretse, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya ahumuriza ko amaze kuvugana na we, amubwira ko ameze neza, ko kandi abapolisi bamaze koherezwa ahakorewe icyaha kugira ngo batabare.

Mu rukerera rw’uyu wa 20 Ukuboza 2021, Minisitiri Muyaya yatangaje ko umupolisi mukuru ‘uri inyuma’ y’iki gitero yamaze gutabwa muri yombi.

Uyu ni Komiseri Pesika uyoboye umutwe wa Polisi witwa Groupe Mobile d’Intervention-Ouest GEMI ushinzwe kurinda CPA-IMMOTEX.

Yagize ati: “Komiseri Pesika uyobora Groupe d’Intervention-Ouest GEMI urinda ikigo cya CPA-IMMOTEX, uri inyuma y’amasasu yarashwe kuri Minisitiri Gisaro mu gihe yatambukaga yafashwe muri iri joro na Polisi. Azasobanurira ibyakozwe imbere y’ubutabera”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger