AmakuruImikinoUbukungu

Umupira Diego Maladonna yariyambaye ubwo yatsindaga igitego cy’akaboko waguzwe akayabo kamamiliyoni

Umupira Diego Maradona yari yambaye atsinda igitego cy”Akaboko k’Imana’, n’ikiratwa nk”igitego cy’ikinyejana’, ubwo Argentina yatsindaga Ubwongereza mu mukino w’igikombe cy’isi mu 1986, wagurishijwe muri cyamunara ku muhigo wa miliyoni 7.1 z’amapawundi.

Ayo angana na miliyari 9 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.Ni yo mafaranga menshi cyane aguzwe ikintu cy’urwibutso mu mikino.

Steve Hodge wahoze akina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, ni we washyize uwo mwenda muri cyamunara, nyuma y’imyaka 36 yari ishize awuguranye (awuhinduranyije) na Maradona, ubwo uwo mukino wamamaye wa kimwe cya kane wari urangiye muri Mexique (Mexico).

Ni umukino warangiye Argentina itsinze Ubwongereza ibitego 2-1 bya Maradona (ku munota wa 51 n’uwa 55), mu gihe icy’Ubwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81.

Nyuma y’uko Maradona apfuye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, Hodge yavuze ko uwo mupira utagurishwa.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, Hodge yavuze ko hari “abantu bakomanga ku muryango wanjye ubudahagarara”, anavuga ko amakuru yuko yari arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri.

Icyo gihe yongeyeho ati: “Mbibonamo gusuzugura kandi si byo na gato. Ntabwo ugurishwa. Ntabwo ndimo kugerageza kuwugurisha”.

Inzu ya cyamunara Sotheby’s yagurishije uwo mupira ku giciro kirenze icyo yagereranyaga ko wagurwa, cyari kiri hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 6 z’amapawundi.

Brahm Wachter, wo muri Sotheby’s, ukuriye ibikorwa byo kugurisha imyenda yoroheje n’iyakusanyijwe yo muri ibi bihe, yagize ati:

“Bishoboka ko uyu ari wo mupira [mwenda] wifuzwaga cyane wo mu mupira w’amaguru wigeze waza muri cyamunara kugeza ubu, kandi rero urabikwiye ko ubu ari wo ufite umuhigo wa cyamunara w’ikintu icyo ari cyo cyose cy’ubu bwoko”.

Amafaranga menshi yari yarishyuwe mbere yaho ku mupira wambawe mu mukino, yari ayatanzwe ku mwenda wo mu mukino wa baseball wambawe na Babe Ruth, umunyabigwi w’ikipe ya New York Yankees, wagurishijwe mu 2019 kuri miliyoni 5.6 z’amadolari y’Amerika.

Mu 2019 kandi, inyandiko y’umwimerere (ya mbere) y’amategeko agenga imikino ya Olympiques, yanditswe n’ikaramu mu 1892, yagurishijwe kuri miliyoni 8.8 z’amadolari y’Amerika, iba ikintu kibumbatiye amateka y’imikino kiguzwe amafaranga menshi kurusha ibindi kugeza icyo gihe.

Uko Steve yabitse uyu mupira
Steve Hodge, w’imyaka 59, wahoze akina hagati muri Nottingham Forest, Aston Villa, Leeds na Tottenham, yakinnye mu bikombe bibiri by’isi mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, yahamagawemo inshuro 24.

Uwo mupira w’ibara ry’ubururu Argentina yambara yasuye, yarakiwufite kuva yawuhinduranya na Maradona mu nzira yerekeza mu rwambariro ku kibuga Estadio Azteca mu mujyi wa Mexico City, nyuma y’uwo mukino.

Hari hashize igihe hari urujijo kuri uwo mupira kuva aho inzu ya cyamunara Sotheby’s i London iwushyize muri cyamunara mu kwezi kwa kane, umuryango wa Maradona ukavuga ko atari wo mupira yari yambaye ubwo yatsindaga icyo gitego cy”Akaboko k’Imana’.

Mu gihe cy’imyaka 36 ishize, uwo mupira, wakozwe n’uruganda Le Coq Sportif rwo mu Bufaransa rw’ibikoresho bya siporo, wamuritswe mu ruhame nk’uwambawe n’icyo gihangange cyo muri Argentina.

Diego Maradona mu mukino wa kimwe cya kane w’igikombe cy’isi cyo mu 1986 ubwo Argentina yakinaga n’Ubwongereza

Mu gihe cya vuba aha gishize, wari uri mu nzu ndangamurage y’umupira w’amaguru y’i Manchester mu Bwongereza.

Mu makuru yo ku rubuga rwa internet ajyanye na wo, Sotheby’s yavuze ko uwo mupira wahujwe n’amafoto ya Maradona awambaye ubwo yatsindaga ibitego byombi muri uwo mukino.

Ibyo bitego bibiri yatsinze Ubwongereza biri mu byamamaye cyane mu byo Maradona yatsinze, uyu ufatwa ahanini nk’umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihangange babayeho kugeza ubu.

Igipfunsi yakubise umupira akawurenza umunyezamu Peter Shilton, cyatumye atsinda icyo gitego cya mbere, kitavugwaho rumwe, cyo mu gice cya kabiri cy’umukino.

Yacyinjije habura iminota ine ngo atsinde icya kabiri, iki nyuma y’imyaka cyaje gutorwa mu ikusanyabitekerezo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) nk’igitego cyaranze ikinyejana.

Maradona yarakomeje afasha ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi, itsinze ku mukino wa nyuma ubwari Ubudage bw’Uburengerazuba ibitego 3-2

.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger